Abapolisi 223 barangije imyitozo yihariye yo gutabara aho rukomeye
Taliki ya 1 Ukwakira 2016, abapolisi 223 barangije imyitozo yihariye yo gutabara aho rukomeye, imyitozo bari bamaze amezi ane bakora mu kigo cya polisi i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmannuel K Gasana wari mu muhango wo gusoza iyi myitozo, yasabye abapolisi barangije iyi myitozo kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no gukora kinyamwuga.
Uyu muhango wo gusoza iyi myitozo kandi wanitabiriwe n’abayobozi bungirije ba polisi harimo DIGP Dan Munyuza na DIGP Juvenal Marizamunda ndetse n’abandi ba ofisiye bakuru ba polisi.
Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, IGP Gasana yabwiye abarangije amahugurwa ko amezi ane bamaze bitoza ari ingirakamaro ndetse n’inyongera ku bundi bumenyi bari basanganywe mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano.
IGP Gasana yagize ati” inshingano zanyu n’ugucunga umutengano w’abanyarwanda kandi ibi bisaba ubumenyi mu rwego rwo kunoza ibikorwa n’akazi kanyu mutanga serivisi nziza”.
IGP Gasana, yabwiye kandi abarangije imyitozo ko kumenya inshingano zabo, kwitwara kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabapfura ndetse no gusigasira indangagaciro za gipolisi ko ariyo nkingi ya mbere y’imyitwarire myiza mu kazi.
IGP Gasana yongeye ati:” mwahawe ubumenyi bwihariye mu rwego rwo guhora muri maso kugira ngo mwitegure guhangana n’ibyaha biri kwiyongera buri munsi harimo nk’iterabwoba”.
IGP Gasana, yasoje iyi myitozo avuga ko ubu bumenyi abapolisi bahawe ko butarangirira aha kuko buzakomeza kujya butangwa kubera ari isoko yo gukora kinyamwuga ndetse no guhangana n’impinduka za hato na hato mu kazi kabo ka buri munsi.
imyitozo isanzwe ya gipolisi ahanini usanga ishingiye kuri tekiniki ndetse n’uburyo bwo kwirinda igihe cyose bibaye ngombwa, isuku n’ubuzima, ubumenyi bwo gukoresha intwaro n’amakarita ndetse n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com