Gisagara: Babiri barimo n’umunyeshuri bakurikiranyweho kwiba mudasobwa
Polisi ikorera muri Gisagara yagaruje mudasobwa ngendanwa 10 zari zibwe kuri Kansi Secondary School muri mu mpera z’icyumweru gishize.
Abantu babiri barimo umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 muri iryo shuri witwa Ndabamenye Ignace w’imyaka 24 na Ndabamenye Marc w’imyaka 35, nibo batawe muri yombi bakurikiranyweho ubujura bwazo.
Aba bombi, mu ijoro ryo kuwa 16 Ukwakira 2016, bivugwako bamennye icyumba cya ziriya mudasobwa bakaziba zose.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) André Hakizimana agira ati: “Ku italiki ya 19 Ukwakira 2016, ishuri ryatanze ikirego kuri Polisi ku bujura bwa mudasobwa 11 zari zibwe, uwaketswe wa mbere ni umuzamu, ari nawe wari waharaye, uyu yahise afatwa”.
Yagize kandi ati:”Nyuma gato, habaye inama n’ababyeyi ndetse n’abatuye muri aka gace ngo batange amakuru kuri izi mudasobwa kuko zifitiye akamaro abana babo. Nyuma gato y’inama, umukecuru w’imyaka 81 yahamagaye umuhungu we n’ umukuru w’umudugudu, amubwira ko hari umunyeshuri wabitse ibintu mu nzu ye; baje kureba basanga ni za mudasobwa zabuze aribwo Ndabamenye yatawe muri yombi n’umufuka yari yazibiyemo”.
Ubuhamya bw’umunyeshuri ukekwa
Umunyeshuri ukekwa, urimo gufatanya n’iperereza, yabwiye Polisi ko kuri uriya munsi, umuzamu yamuhamagaye amubaza amakuru kuri ziriya mudasobwa.
Nyuma yaho gato kuri uwo munsi bemeranya uko baza kuziba , ahagana mu ma saa tanu z’ijoro, uwarindaga icyumba zabagamo, yaragipfumuye maze azishyira mu gikapu arangije azihisha mu bwiherero bw’ishuri, ariho uriya munyeshuri yaje kuzihavana mu ma saa kumi za mu gitondo, azijyana mu rugo rw’umukecuru hafi y’ishuri nk’uko bari babyumvikanyeho.
Uwo mukecuru yavuzeko yaketse ko igikapu kirimo amategura nyuma aza kugira amakenga avuye mu nama yamuburiraga, aribwo yahise asaba umuhungu we kugenzura ibiri mu gikapu.
Mudasobwa yabuze byavugwaga ko yatwawe n’undi mugabo wafashije umuzamu kuziba, ikaba igishakishwa , uyu ni nawe ukekwaho kumena cya cyumba agatwara ziriya mudasobwa zose.
CIP Hakizimana ashimira uriya mukecuru n’abaturage ku buryo bafashije iperereza kandi ahamagarira buri wese gutanga amakuru ku bujura cyangwa imicungire mibi y’ibikoresho by’amashuri,no kubimenyesha Polisi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com