Kamonyi: Ijambo rya Minisitiri niryo rizakemura ikibazo ku bakozi 2, uwakubise n’uwakubitiwe mu kazi
Mu gihe hasigaye ibyumweru bitagera kuri 2 ngo ukwezi kwahawe abakozi 2 b’akarere bivugwako umwe yakubise mugenziwe kugeza ajyanywe kwa muganga, akarere kavuga ko gategereje ijambo rya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.
Nyuma y’uko abakozi b’akarere babiri b’abagore aribo Umutoni Francine (bivugwa ko yakubise) na Nyiransengiyumva Adeline( bivugwa ko wakubiswe) bahawe igihe cy’ukwezi batari mu kazi, ubuyobozi bw’akarere butangaza ko icyemezo cya burundu kuribo gitegerejwe ku Ijambo rya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.
Aganira n’intyoza.com, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, yatangaje ko icyemezo cya burundu kubigomba gukorerwa aba bakozi byaba kuba bagarurwa mu kazi, byaba kongererwa ikindi gihe, byaba kwirukanwa cyangwa ikindi icy’aricyo cyose kizafatwa bitari cyera nyuma y’icyemezo cya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.
Udahemuka agira ati:” Akanama gashinzwe imyitwarire kaduhaye raporo, twandikiye Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, ibyemezo bya burundu nzabifata ari uko inshubije”.
Udahemuka, avuga ko igisubizo kizava muri Minisiteri bagitegereje mu gihe kiri hagati y’iminsi 3 n’icyumweru kimwe kuko ngo bayandikiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 ukwakira 2016. Avuga kandi ko kuba aba bagore bombi barahagaritswe ukwezi kose batari mu kazi atari uko bose banganya uruhare mu makosa. Gusa ngo icyari kigenderewe ni ukubanza kwiga neza kubyabo bombi bagahabwa umwanya wo kwisobanura batari mu kazi kandi ngo ibyakozwe byashingiye ku itegeko.
Aba bagore bombi, yaba Nyiransengiyumva Adeline umukozi ushinzwe imirimo ya Notariya akaba n’umunyamategeko w’akarere (Legal Advisor & Notary) bivugwa ko ari we wakubiswe, yaba na Umutoni Francine umukozi ushinzwe ibikoresho mu karere ( Logistics Officer) bivugwa ko ariwe wakubise, icyemezo cya burundu n’uruhare rwa buri umwe mu byabaye bizatangazwa nyuma y’icyemezo cya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo.
Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yatangarije kandi intyoza.com ko ibyavuye mu ibazwa ryakorewe aba bakozi ndetse n’ibyo akarere kandikiye Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo bikiri ibanga. Ngo ntibyatangazwa Minisiteri bandikiye itarabasubiza kandi aribyo bagomba guheraho bafata umwanzuro. Gusa ngo ntibigomba kurenza ukwezi bahaye aba bakozi. Kanda hano ubone inkuru ya mbere:”http://www.intyoza.com/kamonyi-umukozi-yakubise-mugenzi-we-mu-karere-kugeza-umwe-ajyanywe-kwa-muganga/
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com