Polisi y’u Rwanda yashoje ihinduranya ry’abapolisi muri Santarafurika
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 ukwakira 2016, ahagana saa saba y’amanywa, icyiciro cya nyuma cy’abapolisi b’u Rwanda bavuye ku kibuga cy’indege cya Kigali bagiye mu butumwa bw’akazi- mu ndege ya RwandAir 33 yiswe “Ubumwe”, barangije isimburana ry’imitwe ibiri y’abapolisi 280 bakorera mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika MINUSCA.
Iyi mitwe ibiri y’abapolisi 140 buri umwe ni “Protection Support Unit Two” (PSU2) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga na “Formed Police Unit two” (FPU2) uyobowe na Chief Supt. Claude Kajeguhakwa.
Aba basanzeyo FPU2 igizwe n’abapolisi 140 nabo basimbuyeyo abandi bangana gutyo mu ntangiriro z’uku kwezi.
Mbere y’uru rugendo kandi, kuri uyu wa gatatu, aba bapolisi baganirijwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, wabagiriye inama yo kubakira ku byiza abo basimbuyeyo bakoze, bita ku ndangagaciro kandi bakora neza ubutumwa bagiyemo.
Hagati aho, PSU2 na FPU2 basimbuye umubare w’abapolisi ungana n’uwabo, wo waje mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba, uyobowe na ACP Benoit Kayijuka na Chief Supt. Johnson Sesonga.
Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu izina rya Polisi y’u Rwanda, niwe wayoboye imihango yo kugenda no kuza kw’iyo mitwe yombi.
Imitwe yagarutse, yasize izwiho ubushobozi mu kugarura ibijyanye n’amahoro n’umutekano muri rusange, ndetse n’umutekano w’abayobozi by’umwihariko.
FPU ikaba ishinzwe ibyo guhosha imyigaragambyo, gucunga umutekano w’ahabaye ibirori, gufasha mu bikorwa byo gutanga imfashanyo, guherekeza ibikorwa bya Loni, mu gihe PSU yo ifite inshingano zo kurinda abayobozi n’ibindi.
Kuri ubu, PSU bimwe mu byo ishinzwe muri Centrafrika, harimo no kurinda umutekano wa Minisitiri w’Intebe, Simplice Sarandji.
ACP Kayijuka yashimye kwihangana n’ubunyamwuga byaranze abapolisi yayoboraga, aho yavuze ko bujuje neza inshingano mu mwaka bamaze muri Santarafurika.
Ku kibuga cy’indege”Kigali International Airport”, ACP Kayijuka yagize ati:”Dushimishijwe no kugaruka mu gihugu turi bazima, tukaba twiteguye gukomeza gukorera igihugu mu yindi mirimo bazadushinga.
Aha akaba yagize ati:”Ubutumwa bwose bugenda neza bibanjirijwe n’imyiteguro ikorwa, kuba witeguye no kumva neza imiterere y’akazi ugiyemo; niyo mpamvu dushimira Polisi y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda badufashije kugera ku ntego kandi kinyamwuga, mu butumwa na mbere yabwo”.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com