Nyamagabe: Hafashwe ingamba mu kubungabunga umutekano
Abayobozi b’inzego z’umutekano n’ab’inzego z’ibanze mu karere ka Nyamagabe bafashe ingamba zo kubungabunga no gusigasira umutekano bafatanya gukumira icyawuhungabanya.
Umwanzuro ugendanye n’izi ngamba, bawufatiye mu Nama y’Umutekano yateranye ku wa 31 Ukwakira 2016, ikaba yarayobowe n’Umuyobozi w’aka karere, Philbert Mugisha.
Mu bayitabiriye harimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) François Segakware wababwiye uko umutekano wifashe, ibyaha biza ku isonga n’uko byakumirwa.
Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, Umuyobozi w’aka karere yagize ati:”Umutekano muri rusange umeze neza, ariko n’ubwo bimeze bityo; tugomba gukumira ibyaha byakozwe hirya no hino. Turasabwa gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi, gutanga amakuru ku gihe no kwitabira ibikorwa by’iterambere na gahunda za Leta”.
Yasabye abo bayobozi kugenzura ko amarondo akorwa neza, no kwegera abo bayobora kuko ari bo batanga amakuru atuma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.
SP Segakware, yabwiye abari muri iyo nama ko kwenga, gutunda no kunywa inzoga zitemewe biri mu byaha biza ku isonga, kandi ko abanywi bazo bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa.
Yagize ati:”Ibyaha byinshi bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwege. Buri wese arasabwa rero kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo atanga amakuru y’ababikora, kandi ndahamya ndashidikanya ko nidufatanya nta kabuza tuzabica”.
Yongeyeho ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe harimo gukora icyegeranyo cy’ahantu hakunze kubera ibyaha byinshi kugira ngo hitabweho ku buryo bw’umwihariko.
Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo gukangurira urubyiruko kuba abanyamuryango b’Ihuriro rya bagenzi babo b’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano kuko bagira uruhare runini mu gukumira ibyaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com