Abapolisi 20 barangije amahugurwa y’ubugenzacyaha bwifashisha ubuhanga mu binyabuzima
Abapolisi 20 bakorera mu bugenzacyaha, ejo barangije amahugurwa y’ibyumweru bitatu ku bugenzacyaha bwifashisha ubuhanga mu binyabuzima.
Aya mahugurwa yabereye mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Maastrich mu Budage hamwe n’umuryango EP-Nuffic ushinzwe uburezi ku rwego mpuzamahanga mu Budage.
Asoza aya mahugurwa, umuyobozi wa NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye yashimye ubushake abayitabiriye bagaragaje kubera umuvuduko yari afite kandi akaba yarageze ku byari byitezwe.
Yakomeje asaba abahuguwe kuzabyaza umusaruro ubumenyi bayakuyemo.
Aha CP Namuhoranye yagize ati:” Twizeye ko ibyo mwize muzabishyira mu ngiro. Mwibukeko ibyo muzakora nyuma yayo ari ibijyanye n’ibyo mwigiyemo”.
Yakomeje avuga ko nyuma y’aya mahugurwa hazakomeza andi yo kwiyibutsa ku bapolisi kugirango bagumane ubumenyi bugezweho muri ubu bugenzacyaha.
Umuyobozi w’agateganyo w’ubugenzacyaha muri Polisi y’uRwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Morris Murigo yavuze ko yizeye ko ubumenyi bwizwe n’aba bapolisi atari bo bonyine buzagirira akamaro ahubwo ari ku banyarwanda bose.
Yabasabye kubusangiza bagenzi babo bakorana mu bugenzacyaha kandi ashimira abafatanyabikorwa, abigishije n’abatumye amahugurwa agenda neza.
Umuyobozi w’amahugurwa, Heinz Greijn yashimye abayitabiriye uko bayitwayemo kugeza arangiye.
Mu byumweru bitatu bamaze, aba bapolisi babonye amasomo ku bugenzacyaha, uko bita ku habereye icyaha no kubika ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
intyoza.com