Kigali: Abatekamutwe 2 bari mu maboko ya Polisi bazira ubwambuzi bushukana
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge ifunze abasore babiri aribo Siborurema Jean w’imyaka 25 y’amavuko na mugenzi we Sindikubwabo Thierry w’imyaka 32 y’amavuko, nyuma y’aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 495.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko aba basore bafashwe tariki ya 24 ugushyingo 2016.
Yagize ati:” Ni bamwe mu bagize agatsiko k’insoresore b’imburamukoro, bakaba batekera imitwe abaturage mu bikorwa byo kubashuka bakabarya amafaranga yabo. Aba rero nabo niko babigenje ariko umugambi wabo warabapfubanye”.
Asobanura uko byagenze, SP Hitayezu yagize ati:” umuturage yaje kuri Banki i Nyabugogo kubikuza amafaranga ye, ariko bariya basore bakaba bari bakomeje gukurikirana ibikorwa bye hafi aho, Noneho amaze kuyabikuza yarasohotse, ariko ageze hirya gato ahura nabo, ni uko batangira kumubwira ko ibintu byacitse mbese bikomeye ko hari umuntu wibwe amafaranga menshi ko Polisi irimo gusaka abantu kugira ngo iyabone”.
SP Hitayezu, yakomeje avuga ko aba batekamutwe bajyanye uyu muturage hirya gato, bamusaba kumufasha igikapu cye cyari kirimo amafaranga ibihumbi 495 yari amaze kubikuza maze bagishyira hamwe n’ibyabo. Muri uko gushyira hamwe ibikapu byose bakuyemo amafaranga y’uwo mugabo, noneho mu gikapu cye bashyira amasabune n’ibyatsi ahari habitswe ya mafaranga maze bafunga neza, baramujijisha ntiyabimenya.
Bamaze kumwiba ayo mafaranga bamuhaye igikapu cye maze bamubwira gukomeza urugendo. Hagati aho ariko, hari umuturage wabirebaga byose uko byagenze, maze niko guhita abibwira Polisi nayo ihita ibafata, ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara.
Avuga kuri ubu bwambuzi bushukana nk’ubu; SP Hitayezu yagize ati:” Ubwambuzi bushukana ni uburyo umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo.
SP Hitayezu yavuze ko iki cyaha gikorwa mu buryo bunyuranye burimo; kwiyitirira amazina atari yo, kwiyitirira imirimo udafitiye ububasha, kwizeza undi ikiza no gutinyisha ko hari ikizaba kibi. Abakora icyo cyaha baba bagamije kwambura undi imari yose cyangwa igice cyayo.
Uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda.
SP Hitayezu, yasabye kandi abantu gushishoza no kwikuramo inyota yo gukira vuba ku bintu utavunikiye. Yakomeje kandi asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe y’abanyabyaha. Mu gihe hari ibigaragaza ko hari igikorwa cy’uburiganya kigiye kuba, bakifashisha vuba inzego za Polisi zibegereye ndetse no mu gihe igikorwa nk’icyo cyabaye”.
Hari imirongo ya terefone wakwifashisha mu bijyanye no gutanga amakuru ku bwambuzi bushukana: 112, 0788311152, 0788311829, 0788311164 ndetse no kwegera Sitasiyo za Polisi ziri mu mirenge hose.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com