Musenyeri Nzakamwita yahuye n’akaga imbere ya Evode Uwizeyimana
Ku munsi wa nyuma w’inama y’Igihugu ya 14 y’umushyikirano, umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana yateye ishoti igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita avuga ko nta shingiro gifite.
Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, mu mvugo ye yagaragaje ko Musenyeri Nzakamwita uyobora Diyoseze ya Byumba igitekerezo yatanze ku muryango nta shingiro gifite ndetse yibaza uko amenya ibibazo byo mu ngo atarashatse.
Evode Uwizeyimana yagize ati:” Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ko igende gutyo”. Umunyamategeko Evode Uwizeyimana akanaba umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko yanakomeje yibaza uko Musenyeri amenya iby’ingo kandi atarubatse.
Yagize ati:”Njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo babo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta Sosiyete nimwe yo muri iyi si ya Nyagasani itagira icyaha na kimwe”.
Bernard Makuza, Perezida wa Sena y’u Rwanda yafashe ijambo agira icyo avuga aho yerekanye ko anyuranije n’ibyo Evode Uwizeyimana yari amaze kuvuga yerekana ko igitekerezo cya Musenyeri cyumvikanye ko kandi gifite ishingiro. Yagize ati:” Ngira ngo igitekerezo cyumvikanye kandi icyo Musenyeri Sylverien yavugaga ni ikintu kitureba nk’umuryango nyarwanda”.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com