Bitunguranye; Umugore bamusanzemo igipimo cya Alcool kidasanzwe mu maraso kandi atwaye imodoka
Umugore mu gihugu cy’ubufaransa wari utwaye imodoka, yanyoye byeri arenza igipimo cya arukoro(Alcool ) cy’ikenewe mu maraso ariko abajandarume baza kubitahura nta mpanuka ateje mu muhanda.
Babinyujije ku rubuga rwabo rwa facebook, abajandarume bo mu majyaruguru y’ igihugu cy’ubufaransa hafi ya lille, bavuga ko bahagaritse umugore wahaze agatama( inzoga) ubwo bamukekagaho imyitwarire idasanzwe mu gihe yari atwaye imodoka.
Aba bajandarume, bavuga ko uyu mushoferi w’umugore babashije gutuma adakora impanuka cyangwa amarorerwa mu muhanda. Ubwo bamuhagarikaga bakamubaza, basanze atameze neza nabusa bityo bamwerekeza kwa muganga, igipimo cya alcool bamusanze mu maraso cyari hejuru cyane y’igikenewe.
Uyu mugore wari utwaye imodoka, abajandarume bavuga ko bamusanzemo ikigero cya garama 4.32 (grammes) za alcool muri litiro imwe y’amaraso. « igipimo kidasanzwe. » mu gihe ubundi bavuga ko yakagombye kuba yari afite igipimo cya garama 0.5 (grammes) muri litiro imwe y’amaraso.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com