Kamonyi: Umuganga yafatanwe amafaranga ibihumbi 300 by’amiganano ahita atabwa muri yombi
Umuganga ukora ku kigo nderabuzima cya Karangara mu murenge wa Ngamba afunzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi aho akurikiranyweho amafaranga agera ku bihumbi 300 by’amiganano, ubutabera ngo buramutegereje.
Nshimiyimana Fidele w’imyaka 27 y’amavuko akaba umuganga ku kigo nderabuzima cya Karangara mu murenge wa Ngamba, ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka kamonyi aho yatawe muri yombi akurikiranyweho amafaranga y’amakorano.
Nshimiyimana, akomoka mu karere ka Rusizi intara y’uburengerazuba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi tariki ya 31 Werurwe 2017, akurikiranyweho amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi magana atatu.
CIP Andree Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yabwiye intyoza.com ko aya makuru y’itabwa muri yombi ry’umuganga Nshimiyimana ari impamo. Avuga ko afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Runda aho ategerejwe gushyikirizwa ubutabera ngo bumukanire urumukwiye.
CIP Hakizimana agira ati:” Muganga Nshimiyimana yafatanywe amafaranga y’amiganano ibihumbi magana atatu, inoti za bitanu 56, iza bibiri eshanu hamwe n’izigihumbi icumi, icyaha ubwe aracyemera ariko akavuga ko nawe hari undi yakoreraga(wayamuhaye)”.
Kugira ngo uyu muganga Nshimiyimana atahurwe, CIP Hakizimana avuga ko byaturutse ku muturage yakoreshaga yahaye ibihumbi magana abiri ngo ajye kubikwirakwiza (kubivunjisha) , uyu muturage amaze kuyashyikira ngo yatekereje ingaruka za mubaho aramutse afashwe maze ngo umutima nama we umuhatira gusanga Polisi maze ayiha amakuru ndetse ayirangira nyiri ukumuha amafaranga ndetse n’andi ibihumbi ijana aho biherereye aribwo muganga Fidele yatabwaga muri yombi nawe akemera icyaha nta gusasa imigeri.
CIP Andree Hakizimana, yatangarije intyoza.com ko Nshimiyimana Fidele aramutse ahamwe n’icyaha yahanwa hifashishijwe ingingo ya 603 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho ngo ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu.
CIP Hakizimana, avuga ko uyu muturage wagize ubutwari bwo kutijandika mu cyaha nk’iki cyo gukwirakwiza amafaranga y’amakorano nta cyaha afite ko ahubwo yakoze igikorwa cy’ubutwari aho ndetse ashishikariza abantu bose guhagarara bemye bakanga ikibi n’igisa nacyo, bagafasha inzego za Polisi n’izindi zibegereye gutanga amakuru yatuma abanyabyaha batabwa muri yombi bityo nabo bakirinda ingaruka zabageraho.
CIP Hakizimana, asaba abaturage kuba maso igihe babonye amafaranga bakemanga cyangwa se uwo bakekaho gukora cyangwa gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ndetse n’ibindi byaha kuba bakwegera Polisi y’u Rwanda cyangwa inzego zibegereye bagatanga amakuru atuma abanyabyaha bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Akomeza avuga ko ibikorwa nk’ibi bidindiza ubukungu bw’igihugu, bitesha agaciro ifaranga ry’igihugu. Agira inama abantu bose kuba maso kuko ngo ushobora kuyakira kubera uburangare no gushaka kudatanga amakuru bigatuma imbere y’amategeko uhamwa n’icyaha kandi bitari bikwiye. Agira inama kandi abaturage kwegera amabanki mu gihe bakemanga amafaranga bahawe bakayabapimira kuko bafite ibikoresho cyangwa se bakegera ubuyobozi bubegereye bukabafasha, avuga ko ibyakozwe n’uyu muganga bibabaje ndetse biteye agahinda kuba uwakagombye kwigisha abaturage gukumira no kwirinda ibyaha ariwe ubifatirwamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com