Musanze: Bamwe mubagabo bahitamo kwahukana bahunga abagore babo
Bamwe mu bagabo batuye mu murenge wa Kinigi ho mu karere ka Musanze, nyuma yo kubona ko abagore bishakiye bataboroheye ngo kubwo kumva nabi uburinganire(Gender) bahitamo kwahukana bagahunga urugo.
Ihame ry’uburinganire/ubwuzuzanye (Gender) ni imwe mu mpamvu bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Kinigi bavuga ko ibakozeho, aho kugira ijambo rishobora kubakururira gufungishwa n’uwo bashatse ngo bahitamo kwahukana atari uko banze urugo rwabo.
Abagabo bavuga ko aho haziye uburinganire / Ubwuzuzanye (Gender) bamwe mu bagore ngo babyumvise nabi, bamwe ngo bakoresha uburinganire cyangwa ubwuzuzanye nko gushaka kubereka ko nta jambo umugabo agifite.
Niyonzima agira ati:” Abagabo bakigira ijambo mu rugo rwabo nibo bakeya, haje ikintu ngo ni uburinganire nicyo badukangisha bakaducecekesha wagira ngo uravuga ngo nkora DASSO agutware bagufunge, urabwira umugore uti ese wiriwehe ku ugenda ugataha ijoro ati iyo nagiye nti hakureba, wowe ko ugenda ntumbwire.?
Mujyenama we ati:” Ubwuzuzanye ni bwiza, ariko abagore babwumvise nabi, abagabo dufite ingorane, uravuga umugore agatera hejuru wagira ngo uravuga ikibazo cyawe ahubwo bakavuga bati abagore bararenganye akaba ari wowe batwara, nta mugabo ukivuga, wavuga iki ko abagabo kenshi bakubitwa bakaryumaho, umugore arakwicarira rwose, akagupfukamaho ugatuza.
Umusaza ukuze yagize ati:” Nta jambo dufite na rimwe, twararenganye, Leta yahaye abagore ijambo, nibo bakuru, nibo banyiribintu, Data yampaye umunani ubu, nywurimo kandi nawe awutuyemo ariko nta bwisanzure mfite, nta jambo. Umugore umara kumuzana umukuye iwabo yagera iwawe akaba ariwe muyobozi, aravugisha amategeko no gushyigikirwa na Leta, duhitamo guhora(Guceceka) aho gufungwa, abo byanze bata urugo.”
Hategekimana Fidele, umukuru w’umudugudu wa Nyakigina ntahabanya cyane no kurira kw’aba bagabo, agira ati:” si kenshi bibaho, mu mudugudu wanjye hari abagabo barengana ariko nkaba mbizi, cyakora n’abagore bararengana, gusa njye nshobora kumenya uko nkemura ikibazo cyabaye iwanjye ariko biragoye ahandi. Ubona nk’umugore yiriwe anywa wagira ngo uravuze akagutuka, hari abagore uvuga bakavuga ngo ngaho nkoraho, waba uri umugabo ufite ubwenge ukavuga uti si nshaka kurwana, ugatuza.”
Ngendahimana Donati, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabigoma, ntabwo ari kure cyane y’ikibazo bamwe mu bagabo bagaragaje cyo kuba bahohoterwa n’abagore bishakiye, agira ati:” Ibyo ngibyo biriho ariko ni ibijyanye n’imyumvire, umuntu iyo amenyereye ikintu ukakimukuraho biragora, haracyarimo ikibazo cy’imyumvire ku mpande zombi, umugabo aravuga ati ni njye wakuzanye iwacu, umugore nawe ati; itegeko rimpa kugira icyo navuga mu muryango, umugabo aravuga ati; ni njye mutware w’urugo umugore nawe ati; kuyobora urugo ntibyananira, ikibazo kiva ahanini ku micungire y’umutungo.”
Ikibazo cyo kuba bamwe mu bagabo bavuga ko bahohoterwa ndetse bikaviramo bamwe kwahukana, babona ko hakagombye kugira igikorwa, inyigisho ku bijyanye n’uburinganire bikaba kimwe mubikenewe babona byihutirwa mu rwego rwo kubafasha hanafashwa umuryango muri rusanjye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com