Kicukiro: Uwacitse ku icumu rya Jenoside yishwe n’abantu bataramenyekana bamuteraguye ibyuma
Iribagiza Christine w’imyaka 58 y’amavuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yishwe n’abantu bataramenyekana bamusanze iwe aho bamwicishije ibyuma.
Amakuru agera ku intyoza.com akanemezwa n’inzego zishinzwe umutekano, ahamya ko Iribagiza Christine umubyeyi w’imyaka 58 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yishwe n’abantu bataramenyekana bamusanze iwe aho bamwicishije ibyuma.
ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemereye intyoza.com ko aya makuru y’iyicwa ry’uyu mubyeyi ari impamo, yagize ati:” Hashize umwanya tubimenye, twatangiye iperereza, icyo dutangaza nka Polisi y’u Rwanda “nibyo “koko uwo mugore w’imyaka 58 yishwe, yasanzwe iwe munzu, murugo muri Kicukiro Niboyi, ariko ntabwo turamenya ababikoze cyangwa se ngo tumenye n’impamvu babikoze, ni tubimenya nibwo tuzagira icyo tubabwira uko iperereza rigenda ritanga amakuru.”
ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangarije kandi intyoza.com ko muri rusanjye umutekano muri iki gihe cyo kwibuka ku Nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi wagenze neza mu gihugu cyose ngo nubwo hatabuze ingero nkeya zagaragaye kubagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko bagikusanya amakuru mu gihe cya vuba bakazayadutangariza uko byagenze mu gihugu hose.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com