Kigali: Urupfu rw’abana 2 muri batatu batwitswe rwahagurukiwe, Polisi hari icyo yavuze
Nyuma y’uko kuri uyu wa gatanu tariki 28 Mata 2017 ahagana saa kumi za mugitondo abana batatu basutsweho lisansi bagatwikira muri ruhurura barimo, urupfu rwabo rwavugishije abatari bacye, polisi y’u Rwanda iratangaza ko hari icyatangiye gukorwa, abakekwa bamenyekanye barimo guhigwa.
ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangarije intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa ko polisi y’u Rwanda yatangiye kugira icyo ikora ku rupfu rw’aba bana uko ari babiri bishwe batwikishijwe Lisansi mu gihe uwagatatu ari mubitaro.
Polisi y’u Rwanda kandi yahise isohora itangazo riboneka ku rubuga rwayo arirwo police.gov.rw rigira riti:” Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, ahagana mu ma saa kumi za mugitondo, mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge,muri ruhurura yari yihishemo abana batatu bo mu muhanda hafashwe n’inkongi y’umuriro. Babiri muri bo bahiriyemo bikomeye bibaviramo urupfu. Uwa gatatu ararembye ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ryerekana ko abazamu batatu aribo bateje iyi nkongi y’umuriro, bakaba bari gushakishwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ati: ”Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwaho iki gikorwa cya kinyamaswa kugirango batabwe muri yombi. Turasaba uwo ari we wese wagira amakuru yatuma bafatwa kuyatugezaho.”
Polisi y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo.
Amakuru agera ku intyoza.com ndetse yakomeje kuvugwa akanandikwa na bimwe mu bitangazamakuru hano mu Rwanda, yerekana ko aba bana basutsweho lisansi n’abanyerondo, gusa nta wigeze amenya ngo ni bande cyangwa se ngo amazina n’amasura yabo atangazwe, Polisi y’u Rwanda ivuga ko iperereza ry’ibanze yakoze ryerekana ko ari abazamu batatu barimo gushakishwa nubwo amazina yabo atatangajwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com