Kigali: Ku Muhima inzu y’umuturage ifashwe n’inkongi y’umuriro abana 2 bahita bapfa
Inzu y’umuturage iherereye mu kagari ka Nyabugogo umudugudu w’icyerekezo ifashwe n’inkongi y’umuriro abana babiri bahita bapfa ababyeyi babo barakomereka, Polisi yatabaye izimya inkongi, ababyeyi bajyanwa kwa muganga.
Ahagana mu masaha ya saa tanu n’iminota 10 kuri iki cyumweru tariki ya 30 Mata 2017 mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Muhima, inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka, abana babiri bapfiriye muri iyi nzu naho ababyeyi babo barakomereka bajyanwa kwa muganga.
SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangarije intyoza.com ko iyi nkongi yahitanye ubuzima bw’abana 2 umwe wo mu kigero cy’imyaka 13 n’uwo mu kigero cy’umwaka umwe naho ababyeyi bagakomereka bakaba bajyanywe ku bitaro bya Muhima aho barimo gukurikiranwa n’abaganga.
SP Hitayezu, avuga ko inzu yahiye igakongoka iri mu mudugudu w’icyerekezo akagari ka Nyabugogo mu murenge wa Muhima, avuga kandi ko ku makuru abaturage bari bamaze guha inzego za polisi ahamya ko uyu muturage yacururizaga ibikomoka kuri Peterori iwe murugo ari nabyo bikekwa ko byaba byabaye intandaro y’iyi nkongi yahitanye ubuzima bw’abantu 2 bene urugo bagakomereka inzu igashya.
SP Hitayezu, avuga ko ubutabazi bwa Polisi mu kuzimya iyi nkongi bwakoze ikintu gikomeye kuko bwatumye ubuzima bw’aba babyeyi bene urugo (umugabo n’umugore) burokoka kuko bari mu nzu imbere, avuga kandi ko ubutabazi bwanatumye izindi nzu byegeranye zidafatwa kuko ngo ni utuzu dufatanye.
Ubutumwa bwa Polisi y’igihugu nyuma y’iyi nsanganya, SP Hitayezu avuga ko abaturage bagomba kwirinda gucuruza ibikomoka kuri peterori mu buryo bunyuranije n’amategeko, ababikoresha nabo baragirwa inama yo kubigurira ahantu hazwi, hemewe (kuri sitasiyo za Esanse), Polisi isaba kandi abaturage gufatanya mu gutanga amakuru mu gihe hari aho bazi hakorerwa ubucuruzi nk’ubu butemewe kuko ngo kutayatanga ari uguhishira ibishobora gushyira ubuzima bw’abantu mukaga no guhishira abanyabyaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com