Kamonyi: Yamizwe n’ikirombe ashakishwa umunsi wose bwira atabonetse
Sindayigaya Alphonse wimyaka 16 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe ari kumwe na mugenzi we Bikorimana Richard ahagana saa cyenda z’igitondo kuri uyu wa 16 Gicurasi 2017 aho Sindayigaya atabashije gusohoka mu kirombe kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abamushakishaga bamubuze.
Sindayigaya Alphonse w’imyaka 16 y’amavuko, yajyanye na bagenzi be batatu nawe wa kane mu kirombe ahagana saa cyenda z’igitondo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gibicurai 2017, ikirombe kibagwiriye babiri bari hanze yacyo ntacyo babaye, mugenzi we umwe witwa Bikorimana Richard yakuwemo yapfuye ariko Sindayigaya aracyashakishwa.
Abaturage n’ubuyobozi bagerageje gushakisha ariko biba iby’ubusa, biyambaje imashini kuva saa sita n’iminota 30 yaraje ihingagura mukirombe kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko nayo birangira itamugezeho, aho yagereje hakoreshejwe amaboko y’abaturage nabyo biranga, ijoro riguye basubitse ibyo kumushakisha biyemeza kuhazindukira muri iki gitondo cya tariki 17 Gicurasi 2017.
Intandaro yo kugwirwa n’ikirombe, nkuko abaturage ndetse na bene ikirombe babivuga ngo ni amazi bayoboye mu kirombe mu rwego rwo gushaka kuyungururiramo amabuye hanyuma ubutaka bumaze koroha ikirombe kirabagwira.
Kurundi ruhande, iki kirombe cyari gifite abazamu aho bamwe mu baturage babashinja kuba ba nyirabayazana b’ibi byose ngo kuko bashobora kuba barahawe amafaranga ibihumbi 2000 by’u Rwanda n’aba bari baje gucukura kugira ngo babemerere kujyamo.
Bamwe mu bacukuzi basanzwe muri aka kazi baganiriye n’intyoza.com batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko abana babiri bafashwe ( abari basigaye inyuma y’ikirombe) bajyanywe kuri Polisi bavuze ko bari bahaye akantu abazamu, bavuga ko babemereye ibihumbi 2000 bakabaha igihumbi bakabasigaramo ikindi.
Nshimiyimana Dieudone, ushinzwe ibikorwa muri kampani icukuza aya mabuye yatangarije intyoza.com ko amakuru bayabwiwe n’abazamu ariko ngo bakavuga ko byabaye bo basinziriye, aba bazamu batigeze bagaragara ndetse anavuga ko mu kuhagera batahabasanze, avuga ko ngo ahari bagize ubwoba bagahunga.
Ku kibazo cyo kuba hari amafaranga bari bemerewe n’abaje gucukura, avuga ko ntacyo abiziho, mu gihe ibikoresho byakoreshejwe n’aba bana bamwe mu bakozi muri iyi kampani bavuga ko ari ibyabo, nshimiyimana we avuga ko ngo baje babyitwaje ngo kuko babita abahebyi.
Kuba abazamu bataboneka kandi ari bamwe mubashyirwa mu majwi, ntabwo hagaragazwa uburyo bagiyemo, aho baherereye ndetse n’ikigiye gukorwa ngo bashakishwe uretse gusa kuvuga ko bagiye gushaka inkeragutabara bakaba arizo baha akazi ko kurinda iki kirombe.
Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma ari nawo urimo iki kirombe, yatangarije intyoza.com ko ntako batagize nk’ubuyobozi ngo uwaheze mu kirombe ashakishwe, ko gusa bwarinze bwira batamubonye bityo bakaza kuba bahazindukira.
Nkurunziza, avuga ko icyo bakoze ari ugufasha no guhumuriza umuryango wabuze uyu muntu, gusaba kampani kuwufasha kugeza umurambo kwa muganga no gufasha ku mushyingura hanyuma kandi bagakomeza gufashanya gushaka utaraboneka.
Ingamba zijyanye n’ubucukuzi n’imyitwarire mu bakora ubu bucukuzi, Nkurunziza avuga ko zizafatirwa mu nama bafitanye n’abanyiribirombe tariki ya 22 Gicurasi 2017. Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, ibirombe muri uyu murenge wa Rukoma bimaze guhitana ubuzima bw’abantu batatu n’uyu ugishakishwa bitazwi niba aba muzima cyangwa se bamusanga yapfuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com