Kamonyi-Gacurabwenge: Ubuzima bwe n’aho arara ni mbarubucyeye
Umubyeyi Tuyisenge Amina, amaranye uburwayi bukomoka ku mpanuka yagize ubwo yagwaga mu musarane wa metero 8 agakurwamo n’abaturage imyaka ibaye ibiri, yandikiwe kujya kwivuriza mu bitaro bikuru bya CHUK abura ubushobozi yigumira murugo, inzu abayemo abara ko aramutse abonye bucyeye.
Amina Tuyisenge, ni umubyeyi ufite abana bane akaba abana na babiri mugihe nta mugabo babana, atuye mu mudugudu wa Kamonyi akagari ka Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge, afite uburwayi amaranye imyaka ibiri yabuze ubufasha ngo avurwe, inzu abamo nayo ngo ubuzima bwe abara ko ariho abonye bucyeye.
Tuyisenge, akubwiye imyaka ye dore ko afite imyaka 35 y’amavuko wumva akiri muto nyamara ubuzima bw’imibereho mibi bwahinduye igihagararo cye, avuga ko ubuzima bwe abona ntaho buhagaze abirebeye ku buryo abayeho n’aho aba. Iyo imvura iguye kandi byitwa ko aba munzu ngo ni ibibazo, iyo ijoro rije nabwo ngo ni uguterwa n’ibibwa n’ibindi bisimba.
Agira ati:” Aha nta buzima mfite, nikubise mu musarane wa metero 8 nkurwamo n’abaturage uyu mwaka ntangiye ni uwakabiri, ntabufasha nabonye ngo nivuze kuko namaze mu bitaro bya Rukoma amezi nk’atatu banyohereza kujya kwivuriza kubitaro by’I Kigali bya CHUK ariko ndaza nyine nguma murugo kuko nta bushobozi nari mfite bwo kujya kuhivuriza, ubuyobozi si uko butazi ibibazo byanjye ariko nta kintu bumariye.”
Akomeza agira ati:” kurya kwanjye ni ukurindira nk’umuturage nyine akikoramo akampa nk’icyo kiro cy’ibirayi, nangwa ako kamironko k’udushyimbo, ufite n’agafu nyine akampa nuko ngacuma ubuzima, mbayeho ku bw’abaturage bangirira neza, mbonye ubufasha nkavurwa nkabona n’unkura muri iki kizu ubanza nanjye naba umuntu nk’abandi.”
Marthe Umugiraneza, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge yemereye intyoza.com ko aya makuru y’imibereho ya Amina Tuyisenge ubuyobozi buyazi ndetse ko babiganiriye bakaba bari gushaka uko bamufasha, avuga kandi ko ubwo yavunikaga ngo ubuyobozi aribwo bwamuvuje.
Yagize ati:” Ikibazo cye turakizi, kimaze igihe ndetse afite abana 4 yabyariye iwabo, ni umuntu w’umusinzi unabyara abana bigaragara ko atanashoboye kubafasha, utanagaragaza abo bababyaranye cyangwa ngo banabane, yananiranywe na se kuko barabanaga kandi icyo gihe ntabwo twari kumufasha kuko se yari yishoboye, aho se amutereye ubu akaba aba wenyine twavuganye n’ubuyobozi bw’akagari n’umudugudu, mu bantu badafite uko bameze ku mazu, ubwiherero n’ibindi ari mu bagomba kubakirwa.”
Ubuzima bwa Tuyisenge, mu kiganiro yagiranye n’intyoza.com yakomeje avuga ko ari ubuzima bumugoye cyane, ni ukubara ko ariho abonye bucyeye, kwirirwa nabwo kuriwe ngo ni ihurizo, siwe ubona bwije ubundi ijoro naryo rikagira ibyaryo, uretse kuba inzu abamo avuga ko ari nko kuba kugasozi ngo n’ubwiherero ni ugutira.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com