Kamonyi: Uruganda rutunganya umuceri rwahinduye ubuzima bw’abaturage
Mu gihe uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri rwishimira ibyiza rumaze kugeraho, abaturage bakorana n’uru ruganda bavuga ko rwahinduye ubuzima bwabo mu buryo bugaragara, bamwe bagabiwe inka, bishyurirwa Mituweli, bigishwa kuzigana, bahabwa umuriro n’ibindi.
Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kamena 2017 ku cyicaro cy’uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri bishimiraga ibyiza uruganda rumaze kugeraho. Abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri biganjemo ab’akarere ka Kamonyi na Ruhango bavuga ko uru ruganda rwahinduye ubuzima bwabo, ko bafite imibereho ishimishije ugereranije na mbere y’uruganda.
Mu kwishimira ibyagezweho, abaturage batunganyiriza umuceri wabo muri uru ruganda bamwe muribo bagabiwe Inka 47 ariko uyigabiwe akerekana uwo azaziturira imaze kubyara, bahawe kandi amatara atanga urumuri ruturuka ku mirasire y’izuba, uruganda kandi rwishyuriye abaturage 200 Mituweli zo kuzivurizaho.
Niyongira Uziel, umuyobozi mukuru w’uruganda yatangarije intyoza.com ko mubyo bishimira uruganda rwagezeho birimo iterambere rwazaniye abaturage, kuba rwaratumye bamenya kurya umuceri mwiza kandi utunganije neza kuburyo batakirya uwo basekuriye mu isekuru, kuba umuturage ubu ahendukiwe n’umuceri kuruta mbere bakijya kuwutonorera Kigali aho ndetse ngo hari n’ubwo utabagarukiraga.
Uruganda kandi ngo rwishimira uruhare rugira mu kubaka igihugu binyuze mu misoro rutanga n’ibindi bikorwa by’iterambere no gufasha abaturage, bishimira imikoranire myiza n’abaturage, kuba bamaze kubagabira inka, kubaha amazi meza, akazi kubaturage, Mituweli, umuriro hamwe n’uruganda rutunganya ibicanwa biva mu bisigazwa by’umuceri, ibikorwa remezo n’ibindi.
Mushinzimana Eliazal, umuturage uhinga umuceri akanawutonoreza kuri uru ruganda, ahamya ko ubuzima bwe bwahindutse cyane ugereranije na mbere rutaraza.
Agira ati:” Nkubu ngabiwe inka kubera uruganda, banyigishije uburyo bwo gukora nikura ahantu hakomeye, abanyeshuri banjye 2 narabarihiye bariga bararangiza, murugo ndifashije, bampaye amatara ubu iwanjye ndacana, umusaruro nabonaga mbere ubu wariyongereye kubera kwigishwa guhinga neza bibyara umusaruro, si nkirya umuceri wo mu isekuru, namenye kugana Banki kuko niho banyishyurira, mbese ngejejwe heza.”
Uwamahoro Prisca, umuyobozi w’akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko kubona abashoramari nk’aba begera abaturage ndetse bakanabafasha mu iterambere ari urugendo rwiza rufasha umuturage kugera ku iterambere yikura mubukene ariko kandi ngo ni no gufasha igihugu muri rusange.
Agira ati:” Ibyo bakora ni byiza biganisha ku iterambere igihugu cyifuza, haba mu guha akazi abaturage bacu mu karere. Twifuza ko abashoramari baza benshi mubaturage kuko bazamura iterambere ry’umuturage, haba mu guha akazi umuturage binafasha kuzamura imibereho yabo, nkubu bahaye abaturage ibintu bitandukanye birimo Mituweli, umuriro, Inka, mubyukuri bashyigikira gahunda za Leta bakadufasha kwesa Imihigo.”
Uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri, nyuma yo guha abaturage inka rufatanije n’abafatanyabikorwa barwo, nyuma kandi yo kwishyurira abaturage 200 Mituweli no gutanga umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, ruvuga ko ibikorwa bifasha umuturage mu kwiteza imbere no guhindura imibereho ye ikarushaho kuba myiza ariyo ntego ko ndetse mu mezi macye ari imbere bateganya kongera kwishyurira abandi baturage Mituweli no kubakorera ibindi bikorwa bitandukanye bibafasha kugana aheza.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com