Abapolisi b’u Rwanda kubwo kurinda abaturage muri Santarafurika(CAR) bashimiwe na UN
Umuryango w’Abibumbye washimye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Central African Republic (CAR) buzwi nka Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic (MINUSCA) kubera bihutiye gutabara no kurinda abaturage b’iki gihugu b’impunzi bari mu nkambi ubwo baterwaga n’imitwe yitwaje intwaro mu minsi ishize.
Kuva ku ya 30 Kamena kugera ku itariki 2 Nyakanga 2017 (Iminsi itatu), Umutwe w’Abapolisi b’u Rwanda (Rwanda Formed Police Unit Two (RWAFPU2)) warinze kandi ubungabunga umutekano w’abaturage bahungiye imbere mu gihugu cyabo bari mu nkambi ziri mu Ntara ya Kaga-Bandoro ubwo baterwaga n’abahoze ari abarwanyi b’Umutwe wa Seleka uvuga ko ugendera ku mahame y’Idini ya Isilamu.
Inkambi zatewe n’abo barwanyi zirindwa n’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2). Zibarizwamo abagera ku 25, 000. Ziri hafi mu birometero 400 uvuye mu Mujyi mukuru w’iki gihugu wa Bangui.
Mu ibarwa yo ku wa 21 z’uku kwezi, ukuriye Ishami ry’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera muri MINUSCA, Dr. Renner Onana yandikiye Umuyobozi wa RWAFPU2, Chief Supt. Jean Claude Kajeguhakwa yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bagize uyu mutwe ku mirimo bakora yo kubungabunga umutekano w’abatuye iki gihugu muri rusange; mu magambo ye y’ishimwe akaba yaravuze ko ari abanyamwuga, intangarugero, abanyamwete, kandi ko barangwa n’ubwitange.
Muri iyo barwa, Dr Onana yagize ati,” Mu izina rya MINUSCA no mu ryanjye bwite, ndetse no mu izina ry’abaturage batuye agace ka Kaga-Bandoro mbashimiye ukwitanga kwanyu n’agaciro muha abaturage ba Kaga-Bandoro ndetse n’iki gihugu (CAR) muri rusange.”
Yakomeje ishimwe rye agira ati,”Ubufasha bwose abaturage babakeneraho murabubaha; kandi mubikora uko bikwiye no mu gihe gikwiye. Ibikorwa byanyu bisubiza icyizere cy’umutekano n’iterambere mu bo mubikorera; kandi ibyo mukora ntibizigera byibagirana; haba kuri MINUSCA, ndetse n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.”
Dr Onana yagize kandi ati,”Ibikorwa byanyu birivugira ubwabyo. Inshuro nyinshi ubwo mwakoraga irondo mwakumiriye ibyaha bitandukanye munafata abanyabyaha batandukanye. Umurava n’ubwitange byanyu bituma mukora ibirenze inshingano zanyu mugamije ituze, amahoro, umutekano n’iterambere birambye by’abatuye iki gihugu. Sinabura kuvuga ko ibikorwa byanyu by’umuganda byagize uruhare runini mu gukumira ibiza byashoboraga guterwa n’umwanda n’isuku nke.”
Mu minsi itatu (kuva ku ya 30 Kamena kugera ku itariki 2 z’uku Kwezi), RWAFPU2 yasubije inyuma abateye impunzi ziri mu nkambi zo mu Ntara ya Kaga-Bando, yica ndetse ifata bamwe muri bo, inafata imbunda n’izindi ntwaro bari bitwaje.
Ubwo icyo gitero cyabaga, bimwe mu Bitangazamakuru byatangaje amakuru y’ibinyoma ko MINUSCA yavuze ko cyasubijwe inyuma n’Abapolisi bo mu gihugu cya Pakistan, ndetse ko yabibashimiye; ariko mu by’ukuri byakozwe n’Abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2) nk’uko bigaragazwa n’ibarwa ibashimira yanditswe n’ukuriye Ishami ry’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera muri MINUSCA, Dr. Onana.
Kugeza ubu U Rwanda rufite Abapolisi 450 mu butumwa bw’amahoro muri CAR bagize imitwe itandukanye. Itatu muri iyo mitwe igizwe n’abapolisi 420 (Ibiri ya FPU n’umwe ushinzwe kurinda Abayobozi bakuru b’iki gihugu (Protection Support Unit).
Abandi bakora imirimo itandukanye irimo ubujyanama, guhugura no kwigisha abagize inzego z’umutekano z’iki gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com