Kamonyi: Impanuka ikomeye y’Imodoka ihitanye ubuzima bw’abantu 2
Mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba munsi y’akarere ka Kamonyi habereye impanuka ya Taxi Minibus yarimo kwerekeza Kigali iva mu majyepfo, babiri bahise bapfa ako kanya abandi bataramenyekana umubare bakomeretse harimo n’abakomeretse bikomeye bajyanywe kwa muganga.
Abantu babiri nibo bahise bahitanwa n’impanuka ibereye munsi y’akarere ka Kamonyi, abandi bataramenyekana umubare bakomerekeye muri iyi mpanuka. Ni kuri uyu mugoroba wa tariki 24 Nyakanga 2017 iyi taxi yavaga mu majyepfo.
Iyi taxi Minibus ifite puraki nomero RAC 903K yari ifite abagenzi berekeza Kigali, Polisi hamwe n’ubutabazi bwihuse bw’abaganga n’imbangukiragutabara(Ambulance) batabaye, bakomeje gufasha cyane ngo abakomeretse bagezwe kwa muganga aho bamwe berekejwe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali abandi mu bitari bya Remera Rukoma.
Abaturage bari aho impanuka ibereye barakeka ko imodoka yaba yabuze feri kuko yaguye nta kindi kintu bigonganye cyangwa se ngo kiyitambike imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com