Gakenke: Amasaha agera kuri 29 bari munda y’Isi babonywe bakiri bazima
Nyuma yuko abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe imiryango yabo, ababazi bagatangira guhangayika bibwira ko byarangiye, nyuma yuko kandi umwe muribo avuyemo ari muzima, abandi babiri nabo bakuwemo bakiri bazima nyuma y’amasaha agera kuri 29 bari munda y’Isi.
Mu masaha ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 nibwo abagabo babiri batabawe bakurwa mu kirombe cyari cyabagwiriye, bakuwemo ari bazima bahita bihutanwa kwa muganga kuko bari bamerewe nabi, mugenzi wabo wa gatatu we yari yavuyemo ku munsi w’ejo tariki 24 Nyakanga 2017 nawe ari muzima.
Abakuwe muri iki kirombe cy’amabuye y’agaciro cyangwa se munda y’Isi uko ari babiri ni; Nzeyimana Daniel, Matabaro Alexis mu gihe mugenzi wabo wa gatatu witwa Ntirenganya Zephanie yavuyemo ku munsi w’ejo tariki 24 Nyakanga 2017 ariko akavamo atameze neza aho yahitiye kwa muganga.
Abagize imiryango y’aba bantu bose uko ari batatu, bakigwa mu kirombe habayeho kwiheba, gusa ubwo zephanie yavagamo batangiye kugira icyizere ko hashyizwemo imbaraga hagakorwa ubutabazi n’abandi bashobora gutabarwa ari bazima nubwo icyizere cyari gike.
Aba bagabo uko ari babiri bakuwe mu kirombe batameze neza bahita berekezwa ku bitaro bya Shyira ku gira ngo bakurikiranwe kuko bari bamerewe nabi. Mu gukuramo aba bagabo hitabajwe imashini, abacukuzi, abaturutse Ruli bo muri Koperative y’ubucukuzi bw’amabuye yitwa COMIKAGI hamwe n’ubuyobozi.
Aba bagabo bose uko ari batatu bari baguye mu kirombe tariki 24 Nyakanga 2017 mu masaha y’igitondo ahagana ku i saa mbiri. Umwe ntabwo yarayemo mu gihe babiri bakuwemo nyuma y’amasaha agera kuri 29 bari munda y’Isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com