Kamonyi: Umugabo na bagenzibe b’abayobozi mu maboko ya Polisi bazira kurya inka ya Girinka
Mu karere ka Kamonyi haravugwa umugore wajyanye umugabo we kuri Polisi, nyuma y’aho uyu mugabo agurishirije inka uyu muryango wari warahawe muri gahunda ya Girinka. Bamwe mu bayobozi mu nzego zibanze bagize uruhare mu kurya iyi nka nabo batawe muri yombi.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku itariki ya 14 Kanama 2017, ubwo uyu mugore witwa Nyirashimimana Jeannette yabyukaga agasanga mu kiraro harimo akanyana gato, akihutira kubaza umugabo we witwa Tugirimana John aho aka kanyana kavuye n’aho inka y’ijigija bari basanganywe yagiye.
Mu gihe yari agitegereje igisubizo, yamenye amakuru ko ako kanyana ari ako umugabo we yaguze nyuma yo kugurisha inka bari basanganywe. N’ubwo yari atarabyumva neza, yatekerezaga ko Tugirimana agifite amafaranga yaguzwe iyo nka, ariko aza kumenya ko nayo ntayo asigaranye.
Nyirashimimana akimara kumenya ibyo byose yagize umujinya, ahita yitabaza Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, Polisi yahise itangira ipererereza, riza kwerekana ko Tugirimana yagambanye n’abayobozi 2 b’inzego z’ibanze bakagurisha iyo nka, aho bayigurishije bagahita banayibaga.
IP Kayigi yavuze ati:”Tugirimana n’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’abaturage mu mudugudu wa Kigarama witwa Dushimimana Martin na Rukundo Emmanuel ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu, bagurishije iriya nka k’umuyobozi w’umudugudu wa Remera witwa Yatubabariye Emmanuel, nawe ahita ayibaga, ariko ibi nabyo bikaba bitemewe kuko nta bagiro agira.”
Yakomeje avuga ati:”Aba uko ari batatu bagabanye amafaranga yagurishijwe iyo nka, ariko kugirango Tugirimana azimanganye ibimenyetso yagiye ku isoko, muri ya mafaranga aguramo akandi kanyana, agasimbuza imwe yagurishijwe, ubu aba uko ari 3 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma mu gihe iperereza rikomeje.”
Gahunda ya Girinka igamije gufasha buri rugo rukennye kubona no korora inka ya kijyambere, iyo ibyaye ikiturwa urundi rugo, bityo bityo ku buryo igera kuri benshi kandi mu gihe gito.
Mu kirego yatanze kuri Polisi, Nyirashimimana yavuze ko umgabo we yavukije abaturanyi be bakennye amahirwe yo kuzabona inka nabo, kuko iyo yari kuzabyara bari guhita bayoroza abandi, akanavuga ko yavukije umuryango we kubona ifumbire n’amata byari gutuma basezerera imirire mibi.
Gahunda ya Gir’inka igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko ubukene n’imibereho mibi bikaba amateka mu Rwanda, ku buryo buri muryango ubona indyo yuzuye n’ifumbire yo kuzamura ubukungu binyuze mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ubu hashize imyaka 11 iyi gahunda itangijwe, ikaba yari ifite umuhigo wo gutanga inka 350,000 ku miryango ikennye bitarenze umwaka wa 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com