Ukekwaho kuba mu gitero cy’iterabwoba cyahitanye abantu muri Espagne yarashwe arapfa
Igipolisi cyo mu gihugu cya Espagne nyuma yo guhuruzwa n’umugore wari ubonye isura isa n’iy’uwashakishwaga cyahuruye maze ubwo cyashakaga guhunga Polisi ikirasaho gihita gipfa.
Umusore wari wiziritseho igisasu yarashwe na police arapfa mu mugi wa Subirats, mu Burengerazuba bwa Barcelona nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri uyu mujyi.
Umusore w’Unyamaroco w’’imyaka 22 witwa Younes Abouyaaqoub wakekwagaho ko ari we wari utwaye imodoka yakoreshejwe mu bitero by’iterabwoba I Ramblas kuri uyu wa kane, igitero cyaguyemo abantu 13 abandi barenga 100 bagakomereka yarashwe na police yo mu mujyi wa barcelone arapfa
Ubwo yaraswaga na polisi, yumvikanye asakuza cyane agira ati: ‘Allahu Akbar’ bivuga ngo Imana niyo Nkuru mu rurimi rw’icyarabu”.
Police yahise imuvanaho igisasu yari yambaye ku mubiri ariko ntibiramenyekana niba koko cyani igisasu nyacyo cyangwa Atari cyo.
Iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abantu bagera muri 13 kikanakomeretsa abasaga 100 kigambwe n’umutwe w’iterabwoba wiyitirira leta ya kisilamu, uyu mutwe watangaje ko ariwo uri inyuma y’ibitero byagabwe ku muhanda wa Las Ramblas I Barcelona ndetse no mu mujyi wa Cambrils. Gusa ntabwo biragaragazwa neza niba abagabye ibi bitero bakorana n’uyu mutwe cyangwa se niba bagendera ku mahame yawo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Murekezi Zacharie / intyoza.com