Uruganda rwa SUPA rufashwe n’inkongi y’umuriro rurashya
Uruganda rwa SUPA ruherereye mu mujyi wa Kigali ruzwi cyane mu gukora ibikoresho byifashishwa ahanini mu isuku rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurashya, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ibyo kuzimya inkongi z’imiriro yatabaye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2017 mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kicukiro ahaherereye uruganda rukora cyane ibikoresho byifashishwa mu isuku rwa SUPA rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurashya, Polisi ishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro yabariye hafi rutarakongoka rwose.
SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangarije intyoza.com ko aya makuru yo gushya k’uru ruganda ari impamo ariko ko kugeza iyi saha Polisi igitanga ubutabazi mu kuzimya igice cy’uru ruganda cyafashwe n’inkongi y’umuriro.
SP Hitayezu yagize ati” Nibyo. Uruganda rwafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana ku i saa cyenda n’igice, nibwo rwatangiye gufatwa ariko hafashwe igice cy’ububiko( Stock) ahantu hari imashini, Polisi iracyari mu gikorwa cyo kuzimya, kugeza ubu umuriro wagabanutse.”
Uruganda rwa SUPA rwafashwe n’umuriro, ntabwo kugeza ubu intandaro yo gushya kwarwo iramenyekana ndetse n’ibyaba byangiritse bitewe n’iyi nkongi yadutse muri uru ruganda ntabwo biramenyekana nkuko SP Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yabitangarije intyoza.com
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com