Kwicwa kw’Ingona imwe nti bivuga ko abaturiye Nyabarongo bagomba kwirara
Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyane cyane imirenge ikora ku mugezi wa Nyabarongo barasaba abaturage kutirara bagasubira kuvoma no kugira ibindi bikorwa bakorera muri uyu mugezi ngo kuko hari ingona yishwe, kuko hashobora kuba hakirimo izindi kandi nazo zishobora kubagirira nabi.
Nyuma y’aho hari hashize iminsi havugwa ikibazo cy’ingona ziba mu mugezi wa Nyabarongo zahitanye abantu batatu mu kwezi kumwe babaga bagiye kuvomamo amazi, ubuyobozi bwafashe ingamba zo gushyiramo imitego yo kuzitega, ari nabwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 kanama 2017, imwe muri izo ngona yafashwe n’umutego zatezwe ku gice cy’umurenge wa Mageragere ihita ipfa.
Nyuma yo kwereka abaturage iyo ngona yari yapfuye, aba baturage b’umurenge wa Mageragere bagiranye ikiganiro na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge, babibutsa ko nubwo hari imwe mu ngona zabaga muri Nyabarongo yapfuye, badakwiye kwirara ngo basubiremo kuko bishoboka ko atariyo yonyine yabagamo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe yaravuze ati:” Inzego zose z’igihugu zifite inshingano zo kurengera ubuzima bw’abaturage, ni nayo mpamvu ziba zafashe ingamba nk’izi zo gutega ingona ziba muri uru ruzi zihitana ubuzima bw’abaturage. Ariko tubaramenyesha ko nubwo iyi ipfuye mutagomba gusubira kuvomamo, kwahira ubwatsi bw’amatungo ku nkombe za Nyabarongo, ndetse no guhinga hafi y’uruzi, kuko bishoboka ko atari iyi yonyine yabagamo.”
Ntirushwa yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’amazi cyatumaga abaturage bajya kuvoma muri Nyabarongo batangiye kugikemura, bakaba baratangiye kugeza amavomo mu tugari 5 duturiye umugezi wa Nyabarongo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu nawe yasabye abaturage kwitwararika kwegera inkombe za Nyabarongo kuko hashobora kuba hakirimo izindi.
Ikibazo cy’ingona zagiriraga nabi abaturage baturiye uruzi rwa Nyabarongo ku itariki ya 21 Kanama 2017 cyari cyarahagurukije Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi na Muhanga, Ingabo, Polisi hamwe n’ubuyobozi bwa WASAC, bigira hamwe uko bafata ingamba zo kurengera abaturage baturiye uru ruzi, banasura aho abaturage bavoma ari naho ingona ziba zibategerereje, abizeza ko ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka vuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com