Kamonyi-Musambira: Hataburuwe imibiri y’abantu babiri
Imibiri y’abantu babiri bataramenyekana, ariko bikekwa ko bishwe muri Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa kane mu masaha ya mbere ya saa sita bataburuwe mu kagari ka Karengera, umudugudu wa Nyarusange mu murenge wa Musambira.
Imibiri y’Abantu babiri, yataburuwe n’abakozi bakoraga umuhanda ( aba bagenerwabikorwa ba VUP), bayibonye ahagana mu ma saa yine z’amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeli 2017 mu mudugudu Nyarusange, Akagari ka Karengera mu murenge wa Musambira.
Abaturage baganiriye n’intyoza.com kuri iyi mibiri yabonywe, bavuga ko batazi ngo ni bande, bavuga gusa ko ubwo abakozi bakoraga umuganda baguye kuri iyi mibiri yari mu isambu y’umwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu witwa Rutaremara Faustin.
Uyu Rutaremara Faustin, amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu batuye muri uyu mudugudu wa Nyarusange, ahamya ko igice cy’isambu cye ari nacyo cyabonywemo iyi mibiri, yagihawe akiburanye n’umuryango wa Semana Antoine bivugwa ko isambu yari yarambuwe umuryango wa Rutaremara ukameneshwa mu 1959, urukiko rukaba arirwo rwarafashe umwanzuro wo kugabanya iyi sambu mo ibice bibiri, kimwe gihabwa umuryango wa Rutaremara Faustin( wari warayambuwe ukanameneshwa mu 1959) ikindi gihabwa umuryango wa Semana Antoine( bivugwa ko ariwo wari uyirimo kuva icyo gihe).
Muvunyi Etienne, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira aganira n’intyoza.com yahamije amakuru y’iyi mibiri yataburuwe muri uyu mudugudu n’akagari biherereye mu murenge wa Musambira ayobora.
Gitifu Muvunyi yagize ati” Imibiri bayibonye aho bakoraga umuhanda, ni imibiri y’abantu babiri, ntabwo twabamenye turacyashakisha. Bayibonye hafi saa yine, bayikuyemo, ni babandi bakora imihanda b’abagenerwabikorwa ba VUP. Dutegereje gukora inama ngari n’abaturage ngo tubaze, turashakisha amakuru. Imibiri yabaye ijyanywe ku kagari ka Karengera.”
Muvunyi Etinne, yatangarije intyoza.com ko kugeza ubu bakeka ko iyi mibiri ishobora kuba ari iy’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyane ko ngo ari iruhande rw’umuhanda munini wa Kaburimbo, bakeka ko ngo baba baratinyaga kunyura mu muhanda munini bakanyura mu nzira z’ibisambu hirya y’umuhanda, mu mirima y’abaturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com