Ruhango: Batatu baguye mu kirombe, abacukura amabuye y’agaciro barasabwa kwitwararika
Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu bakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro guhora buri gihe basuzuma ko nta cyabateza impanuka aho bakorera mu birombe.
Ubu butumwa buje nyuma y’aho ku itariki ya 9 Ukwakira 2017, mu karere ka Ruhango umurenge wa Byimana akagari Mpanda, mu mudugudu wa Bisika abantu 3 bagwiriwe n’ikirombe bakitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bahuye n’iyi mpanuka ari Shyiriburyo Francois w’imyaka 50, Musabyimana Sixibert w’imyaka 36 na Hakizimana Gabriel w’imyaka 35 y’amavuko. Bagwiriwe n’ikirombe ubwo barimo gucukura gasegereti mu kirombe cy’uwitwa Cyiza Mukarage Anastase ufite sosiyete icukura amabuye y’agaciro yitwa Cyusa, iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
IP Kayigi yavuze ati:”Abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro ntibagomba kwirara ngo bafite ibyangombwa, n’uburyo bwo kwirinda impanuka zishobora gukomoka kuri uyu mwuga ni ngombwa. Kubigira ni byiza ndetse yewe ni n’itegeko, ariko na none bagomba buri gihe gusuzuma ko bidashaje, baramuka basanze bishaje bakagura ibishya.”
Yakomeje kandi avuga ati:”Imirimo nk’iyi isaba uburyo bw’ubwirinzi bw’impanuka buhamye kandi bugezweho, kuko iyo bigeze mu gihe cy’imvura; ubutaka buroroha cyane ku buryo bushobora gutenguka bukaba bwagwira abari munsi yabwo bari mu mirimo yo gucukura amabuye y’agaciro.”
Yongeyeho ati:”Gucukura amabuye y’agaciro si ikintu gikorwa n’ubonetse wese, bisaba ubumenyi n’ibikoresho.”
Yavuze ko nta muntu n’umwe wemerewe kujya mu kirombe adafite ibyangombwa bibimwemerera ndetse n’ibikoresho byabugenewe, kandi ba nyir’ isosiyete zicukura amabuye y’agaciro barasabwa gushinganisha abakozi babo muri za sosiyete z’ubwishingizi bakanubahiriza amategeko yose basabwa na Leta.”
Yanabasabye kandi kujya babanza gusuzuma neza ahantu bagiye gukorera imirimo y’ubucukuzi, kugira ngo harebwe niba bitateza impanuka ku buryo binavamo impfu za bamwe.
Yasoje asaba abaturage ko batagomba kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye batabifitiye uruhushya, cyane ko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com