Juba: Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije n’impunzi zahungiye imbere mu gihugu mu muganda
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nation Mission in South Sudan (UNMISS), ku itariki 11 Ugushyingo 2017 bifatanyije n’impunzi zahungiye imbere mu gihugu mu muganda wo gukora isuku mu nkambi zirimo abarenga ibihumbi 33.
Izo nkambi zirinzwe n’Abapolisi b’u Rwanda. Uwo muganda witabiriwe n’Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu bice ziherereyemo n’abahatuye.
Mu byo abawitabiriye bakoze harimo gutema ibihuru byari bizikikije, gutunganya imihanda igana muri izo nkambi ndetse n’iri imbere muri zo bayiharura, gusibura imiyoboro y’amazi no gutoragura amasashi ya pulasitiki anyanyagiye hirya no hino muri izo nkambi ndetse n’indi myanda ihajugunye.
Mu bayobozi bitabiriye icyo gikorwa harimo Umuyobozi w’Umutwe w’Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Mujyi wa Juba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira, Umuyobozi w’imwe muri izo nkambi ( iya gatatu) Charles Riek Wal n’Abayobozi b’Amazone agize izo nkambi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muganda, ACP Rangira yababwiye ko umuganda ari uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe kwishakamo ibisubizo byerekeye isuku, iterambere n’umutekano mu buryo burambye.
Yabashimiye kuba bitabiriye umuganda ari benshi, anabasaba gukomeza gukorana neza n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cyabo kugira ngo habeho gukomeza gufatanya kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.
Yababwiye ati,” Twifatanyije namwe mu muganda kugira ngo tubagaragarize akamaro kawo; haba mu kurengera ibidukikije, kwimakaza umuco w’isuku no kuganira ku bibazo bitandukanye hagamijwe kubishakira ibisubizo birambye.”
Riek Wal yashimye Abapolisi b’u Rwanda ku kazi bakora buri munsi ko kurinda umutekano w’izo mpunzi, ndetse no kuba bifatanyije na zo mu muganda, aboneraho kuzisaba kujya ziwitabira ari benshi; kandi bakabigira umuco.
Yijeje Ubuyobozi bw’Abapolisi b’u Rwanda bari muri aka gace ubufatanye mu bikorwa byose bigamije umutekano n’’imibereho myiza y’impunzi. Muri iki gihugu hari Abapolisi b’u Rwanda 400.
Ku itariki 28 z’ukwakira 2017 Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bifatanyije n’abaturage baho mu muganda wo gusibura no gutunganya umuhanda ureshya na kilometero imwe n’igice wari wangijwe n’ibiza by’imvura; maze baboneraho kubaganiriza no kubasobanurira akamaro k’umuganda.
Intyoza.com