Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda
Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje kwigisha abakoresha umuhanda uburyo bwiza bwo kuwukoresha no kugabanya impanuka ndetse n’abazigwamo, uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2017 Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.
Umuhango wo gutangiza iki cyumweru ukaba watangiriye mu karere ka Musanze.
Gutangiza iki cyumweru bije nyuma y’inama yahuje abakoresha umuhanda n’abashyiraho amategeko y’ikoreshwa ry’umuhanda n’abafatanyabikorwa babo mu cyumweru gishize, bagafatira hamwe ingamba zitandukanye zo gukumira impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko ubu bukangurambaga buzakorwa mu gihugu hose bukamara ukwezi, kandi bukazakorwa mu bice bine.
Yavuze ati:”Icyumweru cya mbere kizibanda ku gukangurira abanyamaguru gukoresha neza umuhanda, kuko akenshi abagenza amaguru baba bajya ku kazi, abana bajya ku ishuri n’abandi bajya mu bikorwa byabo bibateza imbere, bikaba ari ngombwa ko bakwiye kumenya neza uko bakoresha umuhanda badateje cyangwa ngo bahure n’impanuka.”
Nk’uko imibare itangazwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ibigaragaza, mu mezi 3 ashize (Kanama Nzeri n’Ukwakira) abanyamaguru nibo benshi bahuye n’impanuka, kuko 46 ku ijana baguye mu mpanuka bari abanyamaguru.
Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri raporo yaryo, rivuga ko mu mezi atatu ashize, abibasiwe n’impanuka zirimo n’imfu ari abanyamaguru, kuko biharira 46 ku ijana y’abahitanywe n’impanuka hagati y’amezi ya Kanama n’Ukwakira; aho banagera kuri 21 ku ijana muri 254 bakomeretse bikabije babaruwe muri kiriya gihe.
Aha CIP Kabanda yongeyeho ati:” Turagira inama abanyamaguru gukoresha aho bagenewe ku muhanda, kugendera iteka ibumoso bw’umuhanda aho baba barebana n’ikinyabiziga kibaturutse imbere; gukoresha neza aho bagenewe kwambukira umuhanda kandi bakareba mu byerekezo byose by’umuhanda mbere y’uko bambuka.”
Mu nama yabaye mu cyumweru gishize ku mutekano wo mu muhanda, hanzuwe ko hategurwa inyigisho ku mategeko y’umuhanda ikaba yakwinjizwa mu nteganyanyigisho y’amashuri guhera ku mato kandi ikigishwa mu gihugu hose.
Yagize kandi ati:” Icyumweru cya kabiri kizibanda ku bamotari kizakurikirwa n’icy’abanyamagare ndetse n’abanyamamodoka mu cya kane. Ni ukwezi ko kwigisha ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda, bigishwa uburyo bawukoresha ntawe ubangamiye umwe muri bo.”
Iriya raporo kandi igaragaza ko abamotari bapfuye bagera kuri 17 ku ijana mu gihe abanyamagare bagera kuri 18,5 ku ijana muri ariya mezi yonyine.
Ku rundi ruhande ariko, ikoreshwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi ryagabanyije 65 ku ijana by’impanuka guhera muri Gashyantare uyu mwaka kuko zo, zateje 23 ku ijana by’imfu zo mu mpanuka zazo; aha kandi 76 ku ijana zazo zikaba zarabereye ku mihanda ihuza Umujyi wa Kigali n’izindi ntara.
Gutera ibiti byatangije ibikorwa by’urubyiruko byo guteza imbere abaturage
Gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije Polisi y’u Rwanda iherutse gusinyana na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’icyumweru gishize aho Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP) bakoze umuganda bagatera ibiti birenga 30, 000 mu gihugu hose.
Muri aya masezerano, Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ibihumbi 22 n’ibindi by’amashyamba kuri hegitari 5,000 mu gihe cy’imyaka itanu.
Ibi biti bikaba byaratewe kuri hegitari zirenga 40. Ibiti 9000 byatewe ku musozi wa Ayabaramba mu kagari ka Nyarurenzi Umurenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge, mu karere ka Ruhango haterwa 8000 kuri hegitari 16, mu kagari ka Gabiro Umurenge wa Gatebe akarere ka Burera hatewe 2153, naho mu mudugudu wa Gashuma akagari ka Nyakagarama Umurenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare haterwa ibindi biti 6323.
Ibi bikorwa byo guteza imbere abaturage by’uru rubyiruko byanaranzwe no kugabira amatungo abaturage, kubaka no gusana amazu ndetse n’ubwiherero bw’abaturage batishoboye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Uru rubyiruko kandi rwanateguye ahazashyirwa ubusitani, baharura imihanda ihuza imidugudu, banasiza ahazubakwa ibyumba by’amashuri.
Mu karere ka Nyarugenge, uyu muganda wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’aka karere Kayisimire Nzaramba, aho yashimye ibi bikorwa by’ubukorerabushake by’uru rubyiruko.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gutera ibiti hafi y’ingo zabo, no guharanira kugira umujyi ucyeye, utoshye kandi utekanye.
Yabakanguriye kandi kwirinda kubaka mu kajagari kuko biri mu biteza ibiza cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Mutangana Jean Bosco ushinzwe amahugurwa n’ubukangurambaga mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP), yavuze ko uyu muganda wabo uzajya uba buri wa gatandatu wa kabiri w’ukwezi, ukazajya wibanda ku gutera amashyamba no kwita no kurengera ibidukikije muri rusange, gufasha imiryango itishoboye, ubukangurambaga ku gukumira no kwirinda ibyaha mu baturage, no ku bikorwa by’isuku, isukura n’umutekano.
Kugeza ubu, ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP) rifite abanyamryango bagera ku bihumbi magana abiri. (200,000) mu gihugu hose.
intyoza.com