Imodoka zidafite Speed governors zahagurukiwe
Ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa gatanu tariki 1 ukuboza 2017 hazindukiye umukwabu wa polisi ugamije gufata imodoka zidafite utugabanya muvuduko (speed governors) n’izitubahirije ibipimo. Iyi gahunda polisi ivuga ko iri gukorwa mu gihugu hose.
Inyinshi mu modoka zafatiwe muri uyu mu kwabu wakozwe n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ni imodoka zikora imirimo yo gutwara abagenzi za kampanyi ya RFTC hamwe n’imodoka nto zitwara abagenzi Minibisi (Minibus).
CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangarije intyoza.com ko uyu mukwabu ujyana n’ukwezi kwahariwe ubukangurambaga mu kwirinda no kugabanya impanuka zo mu muhanda kwatangiye tariki ya 14 Ugushyingo 2017.
CIP Kabanda, avuga ko ibyumweru bibiri bya mbere babihariye ubukangurambaga gusa. Ibyumweru bibiri bikurikira birakorwamo ubukangurambaga ariko buvanze no guhana abanyuranije n’ibisabwa.
Abashoferi baganiriye n’intyoza.com bavuga ko imikoreshereze y’utugabanya muvuduko kuri bo bayibonamo ikibazo gishingiye ku kuba zikora ahatambika n’ahazamuka ubundi ngo ahamanuka bigasaba kwirwariza bagenda bafata feri.
Umwe muribo yagize ati “Ahatambika n’ahazamuka ntabwo wafata umuriro ngo urenze kilometero 60 mu isaha kuko speed governor irakupa, ahamanuka kubera udafata umuriro ishobora no kugera mu ijana, gufata amaferi ahantu hose hamanuka usanga ari ikibazo, urateshuka gato yarenzaho polisi yagufata igafunga imodoka.Bagombye kubikora ku buryo n’ahamanuka akagabanya muvuduko gakora nk’uko gakora ahatambika n’ahaterera.
Igenzura n’ifatwa ry’imodoka zitubahirije ibijyanye na Speed governor ryabangamiye abagenzi:
Abagenzi bakoresha imodoka za RFTC ariyo itwara abo mu cyerekezo cya Nyabuggo-Bishenyi, babwiye intyoza.com ko ifatwa ry’izi modoka ryababangamiye mu kujya ku kazi kuko ngo bakerewe bidasanzwe kandi bakabura n’ubabwira ikibazo cyabaye kuko batonze umurongo bakabona imodoka zifatwa aho kubona izibatwara. Umukwabu watangiye ahagana ku I saa kumi n’ebyiri za mugitondo.
Umwe muri aba bagenzi wari umaze ku cyapa igihe gisaga isaha yagize ati “ Nageze ku muhanda aho ntegera saa kumi n’ebyiri, bibaye saa moya na 17 ntarabona imodoka, twabangamiwe cyane, impamvu y’ibi ntabwo wayimenya kuko nta muntu wabona ugusobanurira, turabibona gutya gusa dutegereje ahari ko imodoka iboneka.
Ugukererwa kw’abagenzi no kutabona ubasobanurira ku ibura ry’imodoka, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Kabanda, yabwiye intyoza.com ko ibyo atari akazi ka polisi, ko ari akazi ka banyiri kampani zitwara abagenzi, atangaza ko kandi urwitwazo rw’abashoferi ku bijyanye na Speed governor rutakagombye kuko ngo mu gihe hari ikibazo bagomba kwegera abashyizemo utwo tugabanya muvuduko kuko ngo polisi siyo ishinzwe kuzishyiramo, iza kugenzura niba zirimo kandi zikora neza.
Imodoka zafatiwe Ruyenzi zidafite speed Governor cyangwa se zararengeje umuvuduko zitagombye kurenza zisaga 15, zose zahise zijyanwa Kigali. Abagenzi batangiye kubona imodoka zibatwara ahagana saa moya n’iminota 40.
Munyaneza Theogene / intyoza.com