Isiraheli yagabye igitero ku birindiro by’igisirikare cya Siriya
Ibitangazamakuru mu gihugu cya Siriya, byatangaje ko igitero cya gisirikare cyagabwe n’igihugu cya Isiraheli mu Syria hafi y’umujyi wa Damas, kibasiye ndetse cyangiza ibirindiro bya gisirikare. Byatangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017.
Igitero cyagabwe n’ingabo za Leta ya Isiraheli ku birindiro by’Igisirikare cya Siriya, hafi y’umujyi wa Damas, ibitangazamakuru bya Leta ya Siriya birimo na Televiziyo y’Igihugu byatangaje ko iki gitero cyangije ibirindiro by’ingabo.
Iki gitero, biravugwa kandi ko cyari kigendereye gusenya ibi birindiro aho ngo Isiraheli ikeka ko aharashwe hari ububiko bw’intwaro zikoreshwa n’igisirikare cya Siriya hamwe n’abagitera inkunga.
Igihugu cya Isiraheli kimwe n’igisirikare cyacyo ntabwo baragira icyo batangaza kuri iki gitero nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza. Haba ibyangijwe n’iki gitero, haba abakiguyemo cyangwa abagikomerekeyemo nta biratangazwa.
intyoza.com