Mohamed Salah, yahawe igihembo na BBC cy’umukinnyi wa mbere muri Afurika 2017
Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Mohamed Salah ukomoka ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Misiri akaba akinira ikipe ya Liverpool mu kiciro cya mbere mu bwongereza, yahembwe na BBC nk’umukinnyi w’umunyafurika wahize abandi mu mwaka wa 2017.
Binyuze mu matora ku ihiganwa ritegurwa na BBC rigamije guhemba umukinnyi w’umunyafurika wahize abandi, igihembo gitangwa buri mwaka, amajwi y’abatoye yerekanye ko Mohamed Salah ukomoka ku mugabane wa Afurika ariko akaba akinira ikipe yo mukiciro cya mbere mu bwongereza ariyo ya Liverpool, niwe mu kinnyi wahize abandi.
Mohamed Salah, mu gutorwa kwe yaje imbere y’abakinnyi nka Pierre Emerick Aubameyang wa Gabon, Naby Keïta wa Guinea, Sadio Mané wa Senegal, hamwe na Victor Moses wa Nigeria.
Mohamed Salah, yabwiye bbc dukesha iyi nkuru ati ” Ndishimye cyane gutsindira iki gihembo.” Uyu mukinnyi afite imyaka 25 y’amavuko.
Yagize kandi ati ” Iyo utsindiye ikintu runaka, uhora wumva ari ibintu bidasanzwe, wumva nkaho umwaka wakubereye mwiza, ndishimye rero. Ndifuza no kuzatsindira umwaka utaha.”
Salah, muri uyu mwaka yafashije ikipe ye ya Misiri kuba mu makipe azabasha guhagarira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2018 kiri imbere. Ibi iyi kipe yabiherukaga mbere ya 1990.
Mu bitego 7 ikipe ye ya Misiri yatsinze, ubwe yagize uruhare mu bitego 2 byatsinzwe, wenyine kandi yatsinze ibitego bitanu. Igikombe cy’isi ikipe y’Igihugu cye izitabira kizabera mu gihugu cy’Uburusiya. Yagize kandi ati ” Ndifuza kuba Umunyamisiri w’umuhanga w’ibihe byose, bityo ndakora cyane.”
Muhamed Salah, ni umukinnyi wa gatatu mu gihugu cye cya Misiri ubashije kwegukana iki gihembo cya BBC, ni umukinnyi kandi wa mbere wa Misiri ukibonye kuva mu mwaka wa 2008. Agira ati ” Iteka nkomeza inzira niyemeje, kandi nifuza ko buri wese mu Misiri yagera ikirenge mu cyanjye.” Salah, ni umukinnyi mwiza mu ikipe ye ya Liverpool, ni n’umukinnyi kandi mwiza mu ikipe ye ya Misiri.
intyoza.com