Abantu bataramenyekana biraye mu bigori by’abaturage baravunagura, are zisaga 12
Ubuso bw’umurima wa Are zisaga 12 buhinzeho ibigori mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Runda ugana Bishenyi ahazwi nka Rwamushumba, abantu bataramenyekana mu ijoro rya tariki 13 Ukuboza 2017 biraye muri ibi bigori baravunagura. Bene guhinga nta musaruro bategereje, amarira ni yose.
Mugishanga kiri ahitwa Rwamushumba, ni nko muri metero 800 umanuka uva mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi werekeza Bishenyi, abantu bataramenyekana biraye mu mirima y’ibigori ifite ubuso bwa are zisaga 12 barabyangiza, barabivunaguye ku buryo uwahinze adatekereza kuhakura umusaruro.
Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko imirima y’ibigori yangijwe ari iy’abantu babiri; umwe witwa Martin Kampayana, undi akitwa Mudenge Osuard. Umwe muri aba bagabo, mu kababaro kenshi yabwiye intyoza.com ibyabaye.
Yagize ati” Imyaka yarangijwe ahantu hatari hatoya, nabyutse mugitondo mpamagawe n’umuntu warimo arandura ibishyimbo hafi y’imirima duhinga, arambwira ngo muze murebe ibyababayeho, naragiye mbanziriza ku murima wanjye nsanga ibigori byavunaguwe, no ku mugabo wundi tubangikanye twabibonye dutyo. Nagerageje guhamagara inzego za Koperative, nahamagaye kandi umukuru w’umudugudu n’ushinzwe umutekano, uretse aba, hanakozwe raporo ihabwa Koperative, haje kandi ubuyobozi bw’umurenge n’izindi nzego zitandukanye, ntabwo turamenya uko bihagaze, ntabwo turamenya uko bizagenda.”
Uyu muhinzi yabwiye intyoza.com kandi ko ahantu agoronome w’umurenge yageze agapima hari ubuso bwa Are zisaga 12 mu gihe ngo mugenziwe nawe yononewe ahangana na Buroke ebyiri zihinzeho ibigori.
Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kamonyi, bwana Mukiza aganira n’intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa, yavuze ko iki gikorwa akibona nk’igikorwa cy’ubugome bugambiriwe n’uwabikoze. Avuga ko ahabereye ibi bikorwa bahageze, bakabimenyesha inzego zibishinzwe aho ngo zirimo gukurikirana ngo ababigizemo uruhare bafatwe.
Atangaza kandi ko ku gihombo cy’aba bahinzi ntacyo bagikoraho uretse kubiha inzego zishinzwe kubikurikirana naho ku bindi ngo ntabwo byashoboka ko hari icyo bakora kabone nubwo, yaba ifumbire n’imbuto baba barabihawe ku nguzanyo cyangwa se bishyuye, ngo nta ngengo y’imari iba yarabiteganyirijwe cyane ko ngo atari ibiza.
Abangirijwe imyaka bari mu gihirahiro, baheruka batanga amakuru mu nzego zitandukanye bavuga ikibazo cyabo ariko ntabwo bazi aho bigeze, niba bikurikiranwa cyangwa se byarahagaze.
Munyaneza Theogene / intyoza.com