Kamonyi: Umujura n’umuzamu batemaguranye bose bajyanwa kwa Muganga
Umujura yagiye kwiba mu kigo cy’ishuri giherereye mu murenge wa Nyarubaka asakirana n’umuzamu. Umujura yateye icyuma umuzamu, mu kwitabara uyu muzamu nawe yakoresheje umuhoro yari afite atema umujura. Abaje batabaye basanze bose bari hasi bahita baterura buri umwe ajyanwa kwa muganga.
Ndayambaje Jean Marie Vianney batazira Kirayi w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Remera, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka, kuri iki cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 yagiye kwiba mu kigo cy’ishuri ribanza rya Gitare asanga umuzamu witwa Nyandwi Leonard w’imyaka 50 y’amavuko ari maso, barwanye kugeza aho zamu atewe icyuma naho Umujura atemeshwa umuhoro, batabawe n’irondo.
Uyu mujura mu gihe yabonaga ko afashwe agashaka gucika, yateye umuzamu icyuma hafi y’umutima inshuro ebyiri. Mu kwitabara, umuzamu yari afite umupanga nawe yatemye uyu mujura ku mutwe no ku kaboko gafashe icyuma. Irondo niryo ryatabaye risanga bose bari hasi bajyanwa kwa muganga bagihumeka.
Mugambira Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko ndetse umuzamu ariwe wababaye cyane aho ngo yajyanywe mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali-CHUK mu gihe uyu mujura yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com