Kamonyi-Gacurabwenge: Hari ubushotoranyi bw’abaturage bajyana ingurube ku musigiti
Abayoboke b’Idini ya Islam n’Ubuyobozi bwabo ku Musigiti uherereye mu Murenge wa Gacurabwenge mu kagari ka Gihinga inyuma y’isoko ry’ahazwi nko Mugacurabwenge, baramagana icyo bavuga ko ari ubushotoranyi barimo gukorerwa n’abaturage barekura ingurube zikaza gukinira mu mbuga aho uyu Musigiti wubatse. Barasaba ubuyobozi kubatabara kuko babibonamo urugomo n’ ubushotoranyi bugambiriwe.
Umuyobozi w’Abayislamu mu Gacurabwenge yabwiye intyoza.com ko ibyo barimo gukorerwa ari ubushotoranyi kandi bigaragara ko bigambiriwe. Avuga ko kuri uyu wa mbere tariki 09 Gicurasi 2022 hari ingurube z’umuturage zoherejwe ku Musigiti, ko kandi nubwo iz’uyu ari ubwa mbere yari azihabonye ngo hari abandi bagenzi be bajya bazirekura cyangwa se bakazihanyuza kandi batabuze indi nzira.
Avuga ko zahaje kanshi, ko kandi yafashe umwanya akamuganiriza, amusaba kureka ubu bushotoranyi ariko ko ntacyo byatanze kuko nyuma n’ubundi izi ngurube zakomeje kuza ku Musigiti, ibyo abona nk’ubushotoranyi.
Akomeza avuga ko Ingurube ku mu Islamu ari ikibi, ari icyizira, ko kuyibona ku musigiti biba ari ibibazo bishobora kuzamura amarangamutima ya bamwe kuko baba babona ko babangamiwe. Abyita ubushotoranyi bukwiye guhagarikwa vuba ndetse agasaba ko n’abandi bajyana ingurube mu isoko bagata umuhanda bakwiye kunyura bakaza kuzinyuza mu butaka bwabo iruhande rw’Umusigiti ko bakwiye kuganirizwa bakiyamwa kuko ari ukubanduranya ho kandi bazi neza ko ibyo bakora bitemewe.
Murekatete Rose, Umukuru w’Umudugudu wa Nyarunyinya Akagari ka Gihinga, avuga ko ikibazo yakibwiwe ndetse akajya ku Musigiti agasangayo izi Ngurube, aho yahamagaye Nyirazo ntamubone, akiyambaza ushinzwe imibereho myiza bagashorera Ingurube, aho bazijyanye mu rugo kwa Nyirazo bazishyira mu kiraro.
Mudugudu, Avuga ko nyuma haje kuza Komanda wa Polisi kureba iby’iki kibazo, bagashaka nyiri ngurube bakamubura kuko ngo yari yagiye kuzahirira. Avuga ko Komanda yasize amubwiye kumenyesha nyirazo kuza kwitaba mu gitondo cy’uyu wa 10 Gicurasi 2022. Mudugudu, avuga ko nyuma yaje kubonana na Nyiri izi Ngurube akamumenyesha ko yitaba kuri Polisi kandi ko yamwemereye ko ari bujyeyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihinga, Mushimiyimana Rosine yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’ingurube kuri uyu musigiti atari ubwambere. Avuga ko ibi ari ubushotoranyi bukabije ndetse n’ubugome bukorerwa aba Bayislamu, ko nawe ndetse na DASSO baraza kuhazindukira kugira ngo basabe nyiri izi ngurube kureka ibi bikorwa bigaragara nk’ubushotoranyi.
Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge yabwiye intyoza ko ikibazo bakimenye nk’ubuyobozi, ko bagiye kwandikira uyu muturage bamwihaniza kuko ibyo yakoze atari byo, ko kandi babimenyesha izindi nzego bireba.
Gitifu Nyirandayisabye, akomeza avuga ko uyu muturage kimwe mubyo akwiye kuba azi ari uko yaba we ndetse n’abandi nta wemerewe kuzerereza amatungo ku gasozi, ko kandi akwiye kureka ibigaragara nk’ ubushotoranyi kuko ntawe utazi ko ingurube ku ba Islam ifatwa nka Halamu.
Hambere aha hatari cyera mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba hari Umuyisilamu( Imam) wajyanywe imbere y’ubutabera, araburana ndetse akatirwa gufungwa imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 azira kwica ingurube yari yaje ku Musigiti. Ingurube yishe ndetse akayifungirwa agacibwa n’ihazabu, yayiciye mu Mudugudu wa Akinyenyeri, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo, hari Tariki 12 Gashyantare 2022.
intyoza
One Comment
Comments are closed.
Hakurikizwe itegeko rihana abazerereza amatungo. Uretse n’ubwo bushotoranyi ku basilamu, ubundi kuzerereza amatungo ubwabyo ni icyaha/ikosa mu Rwanda kuko ashobora gukwirakwiza indwada.
Reka twizere ko nta kubogama kuzabaho, tukazabona indi nkuru ivuga ko uwo mushotoranyi yahanwe.