Paris: Muhayimana yatakambiye urukiko mbere yuko rujya kwiherera ngo rutangaze igihano ahawe
Mu gihe urubanza rwa Muhayimana Claude uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa rusatira umusozo warwo, mbere yuko abagize inteko iburanisha bajyaga kwiherera ngo bafate umwanzuro, uregwa yatakambye, asaba abacamanza ko bakwishyira mu mwanya we mu 1994.
Kuri uyu munsi wa 19 w’urubanza, umunsi ubanziriza uwa nyuma kuko ruzapfundikirwa kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021, Perezida w’urukiko ruburanisha Muhayimana Claude mbere yuko bajya kwiherera, yahaye ijambo uregwa ngo agire icyo avuga, aho mu kuvuga yabaye nk’utakambira urukiko, asaba ko rwaca inkoni izamba.
Mu mvugo Muhayimana yakoresheje, nkuko Umunyamakuru Hakorimana Gratien woherejwe i Paris n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press yabitangarije intyoza.com, avuga ko uregwa asa n’uwasabye urukiko guca inkoni izamba, bakishyira mu mwanya we mu 1994.
Avuga ko ahabwa ijambo, Muhayimana yasabye ko mu kumufatira ibyemezo, abacamanza bakwishyira mu mwanya we mu 1994. Ati “ Ari mwe mwari gukora iki”!?. Iyi mvugo yakoresheje, ngo ni nayo mvugo umwunganizi we Me Francoise Marthe ku munsi ubanziriza uyu yakoresheje ubwo yasozaga imyanzuro ye ya nyuma kuri uru rubanza.
Ubwo Muhayimana Claude yamaraga kuvuga amagambo ye, asa n’utakambira urukiko, Perezida w’urukiko mbere yo guhaguruka bajya kwiherera ngo bafate umwanzuro, yamusubije ko “ Ntacyo nagusubiza”. Nta mwanya mu nini washize, ndetse nta bantu benshi bitabiriye nkuko umunsi ubanziriza uyu bitabiriye ndetse urukiko rukuzura.
Nyuma, abaca urubanza( juges et Jurés) bahise berekeza iyo mu mwiherero kugira ngo bafate umwanzuro, aho baza kuvayo batangaza ibyo Muhayimana Claude ashinjwa(ibimuhama), hanyuma bagasubira kwiherera kugira ngo nyuma batangaze ibihano urukiko rumukatiye.
Uko bigenda nkuko umunyamakurru Hakorimana abivuga, Perezida n’abacamanza baba bateguye ibibazo bagenda basubiza mu buryo bw’amatora uhereye ku cya 1. Muri uru rubanza Perezida yavuze ko bafite ibibazo 100. Abamenyereye iby’uru rukiko bavuga ko ibi bibazo bitegurwa na perezida afatanyije n’abandi bacamanza bamwunganira muri uru rubanza.
Urubanza rwa Muhayimana Claude, umunyarwanda w’imyaka 60 y’amavuko ariko unafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk’icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n’interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com