Imihigo : Bamwe besheje imihigo abandi irabesa
Mu imurikwa ry’imihigo y’umwaka ushize wa 2014- 2015 no guhiga indi y’umwaka 2015–2016 imbere ya perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame , uturere tumwe twishimiye kugira imyanya myiza utundi duterwa isoni no kuza mu myanya y’inyuma ugereranije n’aho twari mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014.
Nkuko mu ishuri haba uwambere n’uwanyuma ni nako mu umuhango wo kumurika imihigo akarere kabaye akambere ari aka Huye ko mu Intara y’amajyepfo gahize utundi n’amanota 83% mugihe Akarere kaherekeje utundi ari Akarere ka Gakenke ko mu Intara y’amajyaruguru kakaba karagize amanota 70.2%.
Twibutse ko mu imurikwa ry’imihigo y’umwaka wa 2013-2014 Akarere ka Huye kari kaje k’umwanya wa gatatu mu uturere twose uko ari 30 , ubu kakaba karakoze cyane nkuko bigaragazwa n’umwanya wambere kabonye muri uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015.
Muri uyu muhango wo kumurika uko imihigo yeshejwe umwaka 2014-2015 hanasinywa imihigo y’umwaka wa 2015-2016 Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase, yavuze ko ugereranije n’umwaka w’imihigo wabanje ubu ikigero cy’amanota cyazamutse aho cyavuye ku amanota 64.9%muri rusangebikagera ku amanota 73,5% mu mwaka w’imihigo wa 2014/2015.
[table id=2 /]
Ubwanditsi Intyoza