Abadepite n’abasenateri bahangayikishijwe n’umuryango nyarwanda
Mu kiganiro n’abanyamakuru, inteko ishingamategeko imitwe yombi, yatangaje ko ishyize imbaraga nyinshi ku mibereho y ’umuryango nyarwanda.
Bamwe mu ntumwa za rubanda umutwe w’abadepite n’abasenateri bari mu ihuriro ry’abagize inteko ishingamategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ( RPRPD ), mu gihe cy’imyaka isaga icumi bavuga ko bitaye cyane ku muryango nyarwanda.
Byinshi mu bibazo izi ntumwa za rubanda zagiye zigaragaza ko biri kugenda bibonerwa ibisubizo ndetse ibindi bikaba bisaba ubuvugizi ndetse no kubyicarira hakarebwa icyakorwa mu nyungu ziganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’umunyarwanda.
Imikoranire y’intumwa za rubanda n’itangazamakuru byagaragaye ko igomba kunozwa bityo bakagura inzira n’uburyo bakoranaga n’itangazamakuru mu kugeza ubutumwa butandukanye ku banyarwanda mu bice byose by’igihugu .
Senateri Niyongana Gallican, avuga ko umunyarwanda mwiza ukenewe ari ugira uruhane mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu, uburezi bukagira uruhare mu kumuremamo ubwo bunyarwanda no kumuha indangagaciro n’inyongeragaciro zose zikenewe kugira ngo uko akura arusheho kugenda aba umuntu nya muntu wujuje ibyangombwa igihugu kimuteze ho.
Senateri Gallican agira ati “twishimira ibyo twagezeho mu kugabanuka kw’impfu z’abana n’ababyeyi ariko icyo twifuza ni uko bigera kuri zeru bityo n’utekereje ku byara akaba azi ko azabyara umwana muzima ufite ibyangombwa byose bimuha uburenganzira n’ububasha n’ubushobozi bwo kubaho, kwibeshaho no guteza igihugu cye imbere “.
Bimwe mu bibazo byabajijwe birimo ikibazo cya marariya , imirire mibi mu bana ,abakobwa babyarira iwabo n’ibibazo bahura nabyo ubwabo n’abo babyaye ,ubuzima bw’imyororokere, umugoroba w’ababyeyi , uburyo bukoreshwa mu kugera ku baturage n’ibindi.
Senateri Niyongana Gallican , Depite Muhongayire Christine na Depite Murumunawabo cecile bahamya ko byinshi muri ibi bibazo hamwe n’ibindi biri mu muryango nyarwanda biri gushakirwa umuti, aho hari ibyawubonye ndetse hakaba hari n’ibyo bakorera ubuvugizi hamwe no gushaka uko bashyiraho amategeko mu rwego rwo gukumira no gukemura ibibazo.
Intyoza.com