Gutanga inshimwe no kwishimira “Yego” mu murenge wa Mugina
Abaturage b’umurenge wa Mugina mu Karere Ka Kamonyi nyuma y’amatora ya Referandumu yo gutora “Yego” bakoze ubusabane mu rwego rwo kwishimira kuba baratoye Yego kandi bakaza ku isonga mu karere kose.
Gutora Yego mu baturage ba Mugina ngo ntabwo ari ibyabagwiririye kuko kuri bo bavuga ko intego yabo iteka ari uguhora ku isonga mu kwesa imihigo ngo cyane ko no kurwego rw’akarere ka Kamonyi aribo baje ku isonga.
Ubusabane bwo kwishimira Yego bwateguwe n’abayobozi b’imidugudu mu rwego rwo kwerekana ko gushyira hamwe kwabo ariko kwabashoboje kumvikana n’abaturage bayobora ndetse bakabasha kugera ku ntego y’icyo bashakaga.
Mudahakana Dorosiyane umuturage wa Mugina waganiriye n’intyoza, avuga ko ubundi mugihe abantu barangije ibirori biba ari byiza iyo basubiye inyuma bakinenga bakareba ibyo bateguye ko byagenze uko babiteganyaga.
Gatete Asikari utuye umurenge wa Mugina, kuri we abona ko ubusabane n’ubundi bwahozeho mu banyarwanda kuva na kera mugihe babaga bafite ikibahuje kandi bishimira.
Karengera Siriveri umukuru w’umudugudu wa Bihenga wanahawe icyemezo cy’ishimwe cy’umudugudu ayobora, avuga ko bagikesha kuba abaturage baragaragaje cyane ubufatanye, ubwitabire , kuzinduka no gukora igikorwa basabwaga neza kandi vuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Nkurunziza Jean de Dieu wari witabiriye ibirori by’ubusabane, aganira n’intyoza yavuze ko abanyamugina bazi icyo bashaka kandi bazi uwo bakurikiye ari nayo mpamvu ibyabo babikora neza kandi vuba.
Nkurunziza agira ati “ Yego y’abaturage ni ibyifuzo byabo kandi uwo basabye ntiyabimye amatwi kuko yakiriye ugushaka kwabo nabo akabasubiza agira ati “ Yego”.
Mugina bagize udushya twinshi mu itora rya Referandumu nkaho bamwe mubaturage bafite imodoka bitanze kugirango zitware abasaza ndetse n’abafite intege nke, kuri ibi kandi bari bafite itorero ry’ababyinnyi ryataramiye abatoraga kuva amatora atangiye kugera ahumuje.
Ubusabane bw’abanyamugina bwaranzwe no kwishima , gusangira ibyo bari bateganije hamwe no gushimira cyane abaturage bagaragaje ugushaka kwabo bagatora yego kandi bigaragara ko bumviswe kuko uwo basabye nawe yabasubije Yego .
Intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Birashimishije!
Ku Mhgina barasobanutse!