Ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahazubakwa uruganda rw’ibiva k’umuceri
Ibisigaye ku muceri utonorwa ( ibishogoshogo ) bigiye kubyazwa ibicanwa bizunganira Amakara, inkwi n’ibindi bisanzwe bicanwa.
Uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri mu karere ka Kamonyi umurenge wa Mugina mu gihe kitarenga amezi atatu rugiye gutangiza uruganda ruzajya rukora ibicanwa (Briquette) mu bisigazwa bivuye ku muceri umaze gutonorwa.
Ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahazubakwa uru ruganda kuri uyu wa 21 Mutarama 2016, aho byavuzwe ko uru ruganda mugihe gito rutangira gukora ibicanwa bikagezwa ku isoko bikunganira ibindi bisanzwe bikoreshwa mu muryango nyarwanda.
Meriyana Hitiyaremye w’imyaka isaga70 uturiye uru ruganda, avuga ko kubona ibicanwa bibagora cyane,akavuga ko kubona uruganda rubakorera ibicanwa byaba ari byiza ariko ngo bakagerageza kubishyira kugiciro babasha kuko abenshi ngo nta mikoro ahagije bafite.
Niyongira Uziel umuyobozi w’uruganda rw’umuceri rwa Mukunguri, avuga ko igitekerezo cyo gukora ibicanwa mu bisigazwa by’umuceri (Briquette) ngo cyaje babonye ko mu gutunganya umuceri ibisigazwa byari bimaze ku ba byinshi kandi aho kubishyira ari ntaho.
Amakuru yakomeje gushakishwa bagera n’aho ngo basanga ko nyuma yo gutunganya umuceri ibisigazwa byawo nabyo byabyazwa umusaruro, nibwo bakoze umushinga wo kubibyaza umusaruro bikinjiza ifaranga kandi bigakemura ikibazo cy’ibicanwa.
Uziel avuga ko mugihe ibi bicanwa bizaba bimaze kuboneka bizakemura ibibazo byinshi bihereye kuribo ubwabo kuko aho babirundaga hazakoreshwa ibindi, ngo bizafasha kandi gukemura ikibazo cyo kutangiza ibidukikije abantu batema ibiti babishakamo inkwi.
Rutsinga Jacques umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ari nawe washyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda, avuga ko igihe ibicanwa bizabonekera bizunganira gahunda nyinshi za Leta harimo no gukemura ibibazo birimo icy’ibicanwa, gutanga akazi, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.
Rutsinga, avuga ko ibyakozwe n’uruganda nk’umuhigo warwo ngo nabo nk’akarere byari umuhigo bari bafite mu mwaka wa 2015-2016 aho bari bahize ko uru ruganda ruzaba rwuzuye rukabasha gufasha mu ikemurwa rya byinshi mu bibazo muri gahunda zitandukanye.
Uruganda rwa Briquette (ibicanwa bizakorwa mu bishogoshogo by’umuceri) ruzatwara miliyoni zisaga 400 z’amafaranga y’urwanda, kuzura kwarwo biteganijwe mu gihe kitarenze amezi 2 ngo kuko ibikoresho byose birahari kugera ku mashini zizakoreshwa mu gukora ibicanwa.
Intyoza.com