Kamonyi: FUSO yikoreye amakaziye y’inzoga arimo ubusa yaguye ifunga umuhanda
Ahagana ku isaha ya saa cyenda n’iminota mirongo ine imodoka ya FUSO RAC 974 I yaguye Ruyenzi muri Kamonyi ifunga umuhanda.
Mu murenge wa Runda mu kagari ka Ruyenzi haruguru gato y’ahari ikirombe cy’ingwa, urenze ikoni rihari niho imodoka ya FUSO RAC 974 I yaguye mu muhanda irawufunga kuburyo mu gihe cy’amasaha asaga 2 imodoka zitabashaga kugenda neza nk’ibisanzwe.
Polisi ya Kamonyi yakoze akazi gakomeye ko gushakira imodoka inzira mu gice gito cy’umuhanda cyari gisigaye, izindi zinyuzwa mu wundi muhanda w’itaka uzenguruka ugahinguka ahacukurwa ingwa haruguru gato y’isantere y’ubucuruzi ya Kamuhanda.
Albert Nshimyumuremyi umushoferi wari utwaye iyo modoka ubwo yaganiraga n’intyoza, avuga ko ibyamubayeho byatewe no kubura feri y’imodoka bityo akarwana nayo ngo cyane ko yabonaga imbere ye hari izindi modoka kandi akomeje yakwangiza byinshi.
Agira ati “ nashatse kuyifungisha vitensi iranga, nkoze kuri feri ndayibura mfata icyemezo cyo kuyitura muri kiriya cyobo ihita ivamo, nyikase cyane ngira amahirwe igwisha urubavu itagize ibyo yangiza”.
Uyu mushoferi nubwo avuga ibi, ababonye impanuka barimo n’umushoferi w’imodoka ya Kwasiteri yari itwaye abagenzi bavuga ko uyu mushoferi wa FUSO yirukaga agashaka gukwepera mu kayira gato kari inyuma y’imoroka yakataga mu muhanda hanyuma kugarura imodoka bikamwangira.
Iyi modoka ya FUSO yaguye ngo yavaga mu karere ka Ruhango yerekeza ku ruganda rw’inzoga rwa SKOL kurangura byeri, gusa ngo uretse shoferi wakomeretse ku rutugu na kwasiteri yari itwaye abantu itangiritse bikomeye ngo nta muntu iyi mpanuka yahitanye cyangwa ibindi yangije uretse ko umunyamakuru w’intyoza yaje kumenya ko hari umupolisi wari hafi aho mu muhanda wagwiriwe n’amakaziye akahakura imvune y’ukuboko n’urutugu.
Nyuma y’uko impanuka ibaye, Polisi yafashije abagenzi gutambuka ndetse n’imodoka izishakira inzira kugera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo umuhanda wari umaze gutunganywa imodoka ya FUSO nayo imaze gukurwa mu muhanda n’imodoka zabugenewe.
Intyoza.com