Kamonyi: Umusaza Habiyakare Joseph yapfuye azize urukuta rw’inzu
Ku myaka 63 y’amavuko Habiyakare apfuye azize impanuka y’urukuta rw’inzu rwamugwiriye.
Habiyakare Joseph w’imyaka 63 y’amavuko, mwene Karahamuheto Andereya na Girimpundu Euphasie ubwo yasanaga ikiraro cy’inzu yasanaga yagwiriwe n’urukuta ahita apfa.
Ikiraro cy’inzu y’amatungo cyasanwaga cyahitanye nyakwigendera ni icy’umuturanyi we witwa Kaboyi Albert utuye mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Gihinga mu mudugudu wa Ryabitana.
Ahagana mu ma saa sita z’amanywa nibwo ibi byabaye, nyakwigendera akaba ubwo yagwirwaga n’urukuta atahise apfa ngo ahubwo yajyanywe iwe ari naho yaguye.
Tuyisabe Fulgenci waherezaga uyu musaza amufasha kubaka avuga ko byabaye areba ngo kuko yari avuye kuzana amatafari y’inkarakara bubakishaga maze bihera aho bari bubatse mbere birakaka aribwo byahise bigwa byose hamwe nibyo bari barimo bubaka.
Agira ati”yantumye amatafari munsi y’urugo nkihagera kubera aho twasanaga hari harashwenyutse nuko bihita bimugwira aratubwira ngo tumujyane murugo arumva nubundi yapfuye nuko tumujyana murugo iwe”.
Umusaza Habiyakare Joseph wapfuye ngo asanzwe ari umufundi mu gace yari atuye mo, ibyamugwiriye ngo byamutunguye nk’uko uwamufashaga kubaka yabitangaje.
Munyaneza Theogene