Kamonyi : gutora ngo ni byiza ariko kuri bamwe ngo hari ibikwiye kunozwa
Amatora y’inzego zibanze yatangiye none kuwa 8 Gashyantare benshi barashima ariko kandi ngo hari n’ibigomba kunozwa.
Amatora y’inzego zibanze yatangiye kuri uyu wa mbere taliki 8 Gashyantare 2016 hirya no hino mu gihugu, bamwe mu abaturage basanga ari byiza kwitorera abayobozi ariko bagasanga hari ibikwiye guhinduka.
Uburyo bukoreshwa bwo gutora bajya inyuma y’umuntu bamwe basanga ngo bwaba butakijyanye n’igihe ngo kuko ibihe byarahindutse, ubuzima burakomera bityo ngo kuri bamwe bagasanga bajya batora n’igikumwe cyangwa se ku mpapuro bitihi se irindi koranabuhanga ryakwihutisha ibintu.
Kuba umuturage azinduka ajya gutora ashaka guhita yigira gushaka ubuzima yagera aho atorera agategereza abandi kugirango huzure umubare babone gutora ngo ni ikibazo kuri bamwe bafite imirimo cyangwa barya bakoze.
Mu karere ka Kamonyi hamwe muho ikinyamakuru intyoza cyageze bamwe mu baturage bavuga ko amatora yatangiye atinze atari nk’ibisanzwe bityo ngo bagafata igihe kinini bategereje abandi ngo babone gutora.
Gutora ku mirongo hari bamwe ngo bahagera bagasanga abiyamamaza bamaze kuvuga imigabo n’imigambi yabo bityo bagasaba ko byazakosorwa bakajya bagira igihe cyo kwiyamamaza kitajyanye n’umunsi nyirizina w’itora.
Kabalisa umwe mubatoye agira ati “ ni uko abantu batazira rimwe, baziye rimwe nibwo byarushaho kuba byiza ariko byabindi byo gutora atari ukujya inyuma y’umuntu ahubwo abantu bajya mu tuzu tw’itora nibyo mbona byabasha kuba byiza cyane”.
Abandi muri bamwe batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko hari n’ikibazo cyo kuba abayobozi bamwe bashatse kugira abo batoresha ndetse bagashaka kugaragaza inenge zabo k’umunsi nyirizina w’itora kandi batarazigaragaje mbere ngo bababuze kuza.
Hamwe muho iki kibazo cyagaragaye mu kagari ka Ruyenzi umurenge wa Runda ndetse hagatangwa umukandida umwe, abaturage bamwanze bityo uwo abaturage bashakaga ko abayobora yemererwa kwiyamamaza babona ku mujya inyuma.
Ikindi abatora bavuga ngo ni uko mu gihe cyo kujya inyuma y’umuntu hari aho bikurura inzangano nko kuba bamwe bavuga bati wowe wanze kuntora ni wowe watumye ntabasha gutsinda cyangwa se hakaba abajya inyuma y’umuntu kubera kanaka baziranye ariho yagiye ngo hato atabareba nabi.
Intyoza.com