Perezida Kagame Paul yakoze impinduka mu myanya y’igisirikare cy’u Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba ari nawe mu gaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yahinduriye imirimo abayobozi mu ngabo z’u Rwanda.
Abayobozi bahinduriwe imyanya ni:
General Major Jacques Musemakweli wagizwe umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka (army chief staff) akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’abasirikare barinda umukuru w’igihugu,
General Major Jacques Musemakweli asimbuye kuri uyu mwanya Lt General Frank Mushyo Kamanzi wagizwe umuyobozi w’ingabo za Loni mu gihugu cya Sudan.
General Major Alex Kagame yagizwe umuyobozi w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu akaba yari asanzwe ayobora ingabo mu ntara y’amajyepfo.
General Major Rutatina wari usanzwe ari umuyobozi mukuru w’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza( J2 ) yakuwe ku mirimo ye.
Intyoza.com