Kamonyi: Mugina bashimiye kandi bahemba abalimu babaye indashyikirwa
Imbere ya bagenzi babo abalimu 10 mu bagera ku 170 bo mu murenge wa Mugina, bashimiwe n’ubuyobozi bw’umurenge
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2016, ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina bwakoze igikorwa cyo guhemba abalimu babaye indashyikirwa mu gutsindisha abanyeshuri ndetse n‘ibigo byarushije abandi mu gutsindisha abanyeshuri.
Muri iki gikorwa cyo gushimira no guhemba abalimu ndetse n’ibigo byabaye indashyikirwa, hanabaye ubusabane dore ko byahuye n’umunsi wiririwe abakundana aho abalimu bavuze ko ubuyobozi bwaberetse ko bubakunze.
Hafashimana Dismas umwalimu mu rwunge rw’amashuri rwa kiyonza wahawe icyemezo cy’ishimwe, avuga ko mu masomo atatu yigisha, yagejeje abana yigisha ku rwego rushimishije ndetse bakaba ngo baratsinze bose uko bakoze ibizami bya Leta mu mwaka wa 2015.
Dismas avuga ko ibanga ryo gutsinda ni ari uguha abana ibyo ufite ku rugro ruhagije, ukabafasha mu mikorere yabo ya buri munsi, ukabaremamo icyizere ubereka ko byose bishoboka ko kandi muri bo ariho hari imbaraga zo gutsinda.
Nyirabahire Marie Grace umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyagisozi mu murenge wa Mugina, avuga ko ishimwe bahawe ari iry’uko bakoze neza mu mwaka w’amashuri wa 2015 abana basozaga amashuri abanza bagatsinda bose kandi ku kigero gishimishije.
Nyirabahire avuga ko ibanga ntarindi uretse gukora umurimo wabo uko bikwiye, guhuriza hamwe no kujya inama, kugerera ku kazi ku gihe ku balimu n’abayobozi, kwitabwaho n’ubuyobozi ngo cyane ubw’umurenge.
Nkurunziza Jean de Dieu umuyobozi w’umurenge wa Mugina, yabwiye abarezi ko igihugu kizi kandi kizirikana umurimo ukomeye wo kurerera igihugu bakora ko ariyo mpamvu nk’ubuyobozi bakora uko bashoboye ngo bababe hafi.
Nkurunziza avuga ko imbaraga n’ubwenge ku barezi bitagarukira mu kwigisha gusa ngo kuko no muzindi nzego aho asabwe umusanzu awutanga kandi umusaruro mwiza akawugaragaza, aha Gitifu akaba yatanze ingero z’abarimu bari mu bunzi, Njyanama z’utugari n’umurenge n’ibindi.
Uku gusabana no gushimira abarezi babaye indashyikirwa ngo ni igikorwa ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina bukora inshuro eshatu mu mwaka; umunsi wa Mwalimu, Umunsi w’Umurimo n’umunsi wo gutangira umwaka bishimira ibyo bagezeho banafata ingamba nshya.
Intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Thank you for that good post.