Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda rurishimira ibyo rwagezeho
Kuba urubyiruko rugira uruhare mu gutuma igihugu kigira umutekano ndetse rukagira n’uruhare muri gahunda za Leta ngo ni intambwe nziza bishimira kandi batazarekura.
Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 4 Werurwe 2016, urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi baturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu, bahuriye i Kigali – Remera kuri sitade ntoya mu nama y’ihuriro ryabo rya mbere bungurana ibitekerezo no kureba uruhare rwabo muri gahunda z’igihugu.
Mu kungurana ibitekerezo nk’ urubyiruko, ikibanzweho cyane ni uko bafasha inzego zitandukanye kwirindira umutekano, gutanga amakuru neza kandi kugihe, kureba uburyo bajya bakumira icyaha kitaraba ngo kuko iyo cyabaye kiba cyangije byinshi.
Kaboneka Francis Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu wari n’umushyitsi mukuru muri iri huriro, yabwiye uru rubyiruko ko ibyo rukora byose bishingiye ku kubaka igihugu, ko ibikorwa byarwo biri muri gahunda za Leta ko ndetse ubufasha bwose bazakenera leta itazabubima.
Minisitiri Kaboneka, avuga ko benshi muri uru rubyiruko bafite akazi gatandukanye basanzwe bakora, gusa ngo icyo bashinzwe cyane ni ugufasha mu gukumira ibyaha kugirango bigabanuke.
Imikorere y’uru rubyiruko ku bibaza niba nta kibazo itera kubera bakora nta gihembo, Minisitiri Kaboneka avuga ko kugeza ubu nta kibazo babona uretse ahubwo ibisubizo byiza byo kubaka Igihugu.
Minisitiri Kaboneka agira ati”Gukorera igihugu si ukuba uhembwa, ushobora no kugikorera udahembwa kandi ugatanga umusaruro ufatika wubaka igihugu”.
Kangwagye Justus, umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda, avuga ko uru ari urubyiruko rwahisemo kutaba indorerezi mu gihugu cyarwo, cyane cyane mu kubaka umutekano urambye bagira uruhare mu gufasha inzego z’Igihugu ntawe bakorera ahubwo ngo ari ukwikorera kuko inshingano yabo bashyize imbere ari ugukunda Igihugu no kugikorera ibyiza.
Mushikiwabo Fillette, umukorerabushake ukomoka mu karere ka Gicumbi, avuga ko kuri we yumva ikintu gikomeye yakora ari ugutuma igihugu cye gitera imbere, kuri we kandi ngo aho yinjiriye muri uyu muryango abona hari ibikomeye kandi byiza bamaze kugeraho mu kwiyubakira Igihugu.
Mushikiwabo agira ati”gukorera Igihugu ni inshingano za buri wese ukunda igihugu cye kandi ukifuriza ibyiza, kuba dutanga amakuru neza kandi kugihe byagabanije ibyaha byinshi, dufite gufasha inzego zitandukanye tukiyubakira Igihugu”.
ACP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko ibikorwa by’uru rubyiruko bifasha cyane Igihugu ngo kuko ibintu byose babona ko bishobora guhungabanya umutekano babiganira n’inzego z’ubuyobozi, bakabivugana na Polisi bityo bagafasha mu gukemura ikibazo nambere ko kiba.
Iri huriro ry’Urubyiruko rw’abakorerabushake, ngo bashishikajwe no gukora ibyiza babigirira igihugu, kuribo bakavuga ko hamwe n’ubufasha Iguhugu kibaha mu gihe babukeneye ngo barashaka kubaka izina bakazandikwa mu mateka bashimirwa ibyiza bazaba barakoze bakumira ibyaha ndetse banaharanira kubirandura burundu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com