Ishyaka Green Party rirasaba ikurwaho ry’ubusumbane hagati y’abakoresha Mituweli na RAMA (RSSB)
Kuba abakoresha Mituweli hari bimwe batemererwa nyamara abakoresha RAMA (RSSB) bakabihabwa, Green Party isanga Leta igomba gukora iringaniza.
Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda Green Party (Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda) kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 5 Werurwe 2016, ubwo ryaganiraga n’itangazamakuru, ryavuze ko hakenewe iringaniza rya Mituweli na RAMA (RSSB).
Green Party, ivuga ko ubusumbane bugaragara ku bivuza bakoresheje Mituweli bukabije ugereranije n’abakoresha RAMA (RSSB) bityo ngo Leta igomba kugira icyo ikora ku nyungu z’abanyarwanda bose nkuko biri mu nshingano zayo zo gufata abaturage kimwe.
Bimwe mu bigaragazwa n’ishyaka Green Party byerekana ubusumbane ngo ni aho usanga abakoresha Mituweli mu kwivuza batakirwa kimwe nk’abakoresha RAMA( RSSB), kwandikirwa imiti iciriritse ndetse hakaba imiti badashobora guhabwa kandi abakoresha RAMA (RSSB) bayibona, gukumirwa ku kuba bakwivuriza aho bashaka nkuko abakoresha RAMA(RSSB) babikorerwa.
Ubuyobozi bwa Green party nubwo buvuga ko Leta yagize neza gushyiraho iyi politiki y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli, ngo basanga hari byinshi byo gukorwa mu rwego rwo kugira ngo abayikoresha bagire uburenganzira nk’ubw’abakoresha ubundi bwishingizi.
Bimwe mu bisabwa n’ishyaka Green Party ko byashyirwamo ingufu harimo; kuba Leta yakongera ingengo y’imari ishyirwa muri Mituweli igafasha umusanzu w’abaturage, hagamijwe kongerera iki kigega imbaraga n’ubushobozi, kunoza serivisi zihabwa abakoresha Mituweli, kwemera ko ibikorerwa abafite RAMA( RSSB) nabo babikorerwa n’ibindi.
Green Party ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, risaba kandi ko imbaraga ubuyobozi bw’inzego zibanze bukoresha mu kwaka umusanzu wa mituweli abaturage zitakagombye ngo kuko usanga bakurura amatungo y’abaturage cyangwa ibindi byavamo amafaranga bagamije kwesa imihigo baba bahize.
Intyoza.com