Polisi y’u Rwanda yohereje abagera kuri 70 mu butumwa bw’Amahoro
Abapolisi b’u Rwanda 70 nibo boherejwe mu butumwa bw’Amahoro i Malakal mu gihugu cya Sudani y’epfo.
Nkuko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, abapolisi 70 nibo bagize itsinda ry’abagiye mu butumwa bw’Amahoro mu gace ka Malakal ho muri Sudani y’Amajyefo.
Aba bapolisi ntabwo aribo bambere bagiye muri ubu butumwa bw’Amahoro muri iki gihugu, bagiye basangayo bagenzi babo bagera 170 basanzwe bakorera muri aka gace.
IGP Emmanuel K. Gasana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize ngo yahaye ubutumwa aba bapolisi abasaba kurangwa no gushyira hamwe kandi bagakora ibishoboka byose bagasoza ubutumwa bw’Amahoro bagiyemo neza.
Mu mpanuro bahawe n’uyu muyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bibukijwe ndetse babwirwa ko bagomba gukora kinyamwuga ndetse bakagaragaza isura nziza y’Igihugu cyabo.
Abapolisi bagiye, mu guhagurukira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya kanombe ntabwo bagiye bonyine kuko ngo bajyanye n’abasirikare bagiye gusimbura abasanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri iki gihugu cya Sudani y’epfo(UNMISS).
Mu kugenda, basezewe na Komanda wa Brigade ya 201, Koloneli Aloys Ngoga Kayumba, wari kumwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Felix Bahizi Rutagerura akaba ahagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubutumwa bw’amahoro.
Mbere y’uko burira indege, Col Aloys Ngoga Kayumba, yabwiye abapolisi n’abasirikare ko bagomba kubaha umuco w’igihugu bagiyemo, aho yagize ati” mugomba kurangwa n’ikinyabupfura ku rwego rwo hejuru kandi ndizera ko nimubyubahiriza muzagaruka mu gihugu cyanyu n’ishema ryinshi”.
Kugeza ubu Muri Sudani y’Epfo, habarirwaga abapolisi b’Abanyarwanda 170, ubu hakaba hiyongereyeho aba 70 bitumye igihugu cy’u Rwanda kigira abapolisi 240 mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS).
Intyoza.com