Kamonyi: Intumwa za Rubanda (Abadepite) bifatanije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko, bifatanije n’abanyakamonyi mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi basukura ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Igikorwa cy’Umuganda cyo kuri uyu wa 26 Werurwe 2016, Abadepite hamwe n’abaturage ba kamonyi ariko cyane abo mu murenge wa Gacurabwenge, bafatanije mu gikorwa cy’Umuganda bakora isuku ku rwibutso rubitse imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, izi ntumwa za rubanda zaganiriye n’abanyakamonyi, abaturage bibukijwe uruhare rw’intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko n’icyo abadepite bakorera abaturage.
Mbere yo gutangira kuganira n’abaturage, intumwa za rubanda zasabye abantu bose guhaguruka bagafata umunota bibuka Inshuti, abavandimwe bishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mukama Abbas, umuyobozi w’inteko ishinga amategeko wungirije, mu izina ry’intumwa za rubanda yari ayoboye yibukije abaturage ko uretse guktora amategeko, kugenzura ibikorwa bya guverenoma banahagarariye abaturage kugira ngo ugushaka kwabo kube ariko gushyirwa imbere.
Mu rwego rwo guha agaciro abaturage ari nabo bahagarariye, Mukama Abbas yavuze ko mbere y’uko imirimo y’inteko itangira buri mudepite ahabwa iminota mirongo itatu yo kugeza ku nteko ishinga amategeko icyifuzo umuturage yamugejejeho, ikibazo cyangwa se ubusabe byarangira imirimo y’inteko ikabona gutangira.
Abaturage basabwe kujya bakurikirana ibibagenerwa, ibikorwa bakorerwa byose aho bari mu midugudu n’utugari barimo, byaba bikozwe nabi bakamenya ko bafite uburenganzira bwo gutanga amakuru ngo kuko iyo babirebereye bikorwa bikangirika nibo babihomberamo.
Depite Abbas agira ati” mwese muri ijisho rya leta, ibikorwa bitandukanye bibakorerwa mufite uburenganzira bwo kureba niba biba bikorwa neza, mwabona bidakorwa neza mukabwira inzego bireba kuko tugomba kurinda ibyiza twagezeho”.
Intumwa za rubanda, zibukije abaturage uruhare rwabo mu kubaka igihugu, uruhare rwabo kandi mu gihe cyo kwibuka, cyane ko igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kiri bugufi kuko kizatangira Taliki ya 7 Mata kugera kuya 13 mata 2006.
Abaturage bibukijwe ko bagomba kugendera kure amacakubiri, bibukijwe kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe no kwirinda icyaricyo cyose cyazana amacakubiri muribo ahubwo bagaharanira kunga ubumwe bahangana n’uwariwe wese washaka kubakomeretsa.
Uyu muganda witabiriwe n’intumwa za rubanda zisaga 12, witabiriwe kandi na Guverineri w’intara y’amajyepfo, abayobozi b’ingabo na polisi, abayobozi mu nzego zitandukanye za leta n’izigenga hamwe nabaturage ba Kamonyi biganjemo abo mu murenge wa Gacurabwenge.
Munyaneza Theogene / intyoza.com