Umwiherero: Perezida Kagame yasabye abayobozi bafite akaboko karekare kwihana
Perezida w’u Rwanda Paul kagame yeruriye abayobozi bafite akaboko karekare ko batihannye kubabarirwa kwabo biri kure.
Ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi riteraniye mu karere ka Gatsibo, Perezida Kagame yanenze bamwe mu bayobozi bariye inka z’abaturage muri gahunda ya girinka aboneraho kandi umwanya wo kubasaba kwihana.
Perezida Kagame, avuga ko bidakwiye na gato kuba umuyobozi yatinyuka agafata inka y’umuturage wa ntahonikora akamurira inka yari igenewe kuzamura imibereho ye kugira ngo agire aho ahera atangira ubuzima.
Ibi Perezida Kagame yabivuze tariki ya 31 Werurwe 2016 ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero ry’abayobozi b’uturere na Njyanama zatwo ndetse n’umujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yagarutse kuri gahunda ya Girinka avuga ko ari gahunda nziza kandi isobanutse yaba uko iteguye n’uko igomba gushyirwa mu bikorwa, Perezida ntiyiyumvisha uburyo igaragaramo ibibazo bihabanye n’uko iteguye.
Agira ati “Ni kuki tuyisangamo ikibazo? Ese hari akare gahunda ya Girinka itarageramo? Hari akarere se itarimo ikibazo? Niba gahari nimukambwire”.
Aba bayobozi babuze icyo basubiza Perezida Kagame ku karere katarimo ibibazo kuri gahunda ya Girinka.
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’abaturage bakennye bagenewe inka muri gahunda ya Girinka ariko bamwe mu bayobozi barazikubira.
Ati “Bariya baturage badafite uko babayeho twabageneye izo gahunda kugira ngo babeho babone aho bahera ubuzima kugira ngo bazamuke babone uko bakora ibikorwa byabo, Ese Abo baturage mugenda mugafata inka zabo mukazigira izanyu ntimuzibahe Ni ukubera iki? ndabibona aho njya hose bavuga ko abayobozi babatwarira inka ni ukubera iki?”.
Abo bantu badafite uko bigira mutwarira inka icyo cyaha muzagikizwa n’iki? Ko njya mbabona mwarimbye mujya mu misa, Murarimba mugatwarwa kandi ubabonye akavuga ko hari abamalayika.
Perezida Kagame yavuze ko kwiba inka y’umuturage utifashije ukagerekaho kujya mu rusengero warimbye ko ari ukubeshya kandi ubikora akwiye kubyihana.
Perezida agira ati, Murarimba mugatwarwa kandi ubabonye akavuga ko hari abamalayika, mwarangiza mukajya kwambura umuntu udafite n’inzara zo kwishima, Icyo ni ikinyoma kibi utakizwa n’amahugurwa nk’aya mwakoze, Iki kinyoma kikurimo ni wowe ugomba kukivanamo ukakiyama ukakiyaka. Mukwiye kubitekerezaho, mukihana mukicuza, mukwiye kuva aha mwahindutse mukagira imyumvire mizima, bitameze bitya byaba bimaze iki? Mwaba mukuye iki hano mutihannye ibi binyoma.
Perezida Kagame mu ijambo rye akaba yasabye aba bayobozi kudahishira bagenzi babo bakora ibikorwa nk’ibi by’akaboko karekare birinda kubeshyerana no gushaka kubateranya badafite ukuri ari nako birinda umugayo wabaturukaho.
Intyoza.com