Kamonyi: Abayobozi b’inzego z’ibanze bari gukarishya ubwenge
Amahugurwa ya Komite nyobozi z’imidugudu hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa yitezweho impinduka mu mikorere y’izi nzego zibanze.
Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 7 Gicurasi, akarere ka Kamonyi katangije amahugurwa y’iminsi 2 agenewe Komite nyobozi z’imidugudu hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.
Nubwo aya mahugurwa atabereye rimwe mu mirenge yose, ngo ni igikorwa kizakomeza kugera ku mirenge yose kuburyo nta rwego ruzasigara kugera ku mudugudu rudahuguwe ku nshingano hamwe n’indangagaciro kuri bo.
Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ubwo yatangizaga aya mahugurwa mu murenge wa Musambira ku bayobozi twavuze hejuru, yagarutse ku inshingano aba bayobozi bafite z’ubukangurambaga kuri gahunda z’Igihugu, asaba aba bayobozi kwita ku nshingano zabo hamwe no kwita kubo bayobora, abibutsa kandi kubungabunga umutekano biciye mu marondo.
Iki gikorwa cyanabereye mu murenge wa Rukoma, abayobozi b’inzego zibanze basabwe gukomeza gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho, gukorera hamwe bajya inama y’uburyo bangomba gukora ngo kuko iyo umwe ateshutse ku nshingano usanga hangiritse byinshi.
Niyomugabo Theoneste, umukuru w’Umudugudu wa Kabande, akagari ka Remera umurenge wa Rukoma, yatangarije intyoza.com ko muri aya mahugurwa yiteze gukuramo byinshi birimo kongererwa ubumenyi n’ubushobozi bishingiye ku inama, ibitekerezo byiza n’andi masomo azahabonera, azamufasha kurushaho gutunganya imirimo ashinzwe.
Mujawimana Esperance, umukuru w’umudugudu wa Mbizi we agira ati:”ikintu nungutsemo kuri uyu munsi wa mbere, bimpaye neza umurongo nzajya ngenderaho mu kuyobora abaturage nshinzwe mu mudugudu, kandi byongeye kunyigisha yuko bariya bagenzi banjye tuyoborana ko twese tugomba gusenyera umugozi umwe tugashyira imbaraga hamwe ntawe ubaye kirogoya kuwundi”.
Muri aya mahugurwa y’iminsi 2 agomba gusozwa ku munsi wa Taliki 7 Gicurasi 2016, abahugurwa ku munsi wa mbere mu masomo bahawe harimo n’umukoro ngiro (wo kwambuka uruzi) aho bigiyemo byinshi bishingiye ku ngorane, imbogamizi n’ibibazo bahura nabyo mu kazi bashinzwe ndetse banaboneraho bari hamwe kwiga uburyo barenga ibyo byose bagashaka ibisubizo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com